Rusizi: Yazinutswe kubika amafaranga mu nzu nyuma yo kwibirwamo 1 700 000

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umucuruzi wo mu mujyi wa Rusizi witwa Ntegeyimbuga Oscar  yavuze ko nyuma yo kugera mu nyubako irimo ububiko bw’ibicuruzwa bye muri uyu mujyi agasanga abajura bishe inzugi 5 zose bakamwiba byinshi birimo amafaranga y’u Rwanda 1 700 000 yari yasizemo agiye mu nama na bagenzi be b’abacuruzi yafashe ingamba zo kutongera kubika amafaranga mu nzu.

Uyu mucuruzi yabwiye Imvaho Nshya ko  yavuye aho ku bubiko bwe i Kamembe  saa moya z’umugoroba  mu kavura kagwaga, kuko nubwo iwe mu rugo atari kure cyane, igihe kinini ariho yabaga ari akurikirana ibikoresho ahabitse, ajya mu nama n’abandi bacuruzi.

Kuko aho ari mu gipangu kirimo inzu zigera ku 10 zikodeshwa, hakaba habamo abantu benshi ku buryo utabona ko hari uwatinyuka kuza kuhiba,yumvaga nta kibazo, cyane cyane ko yari amaze igihe kinini ahabika,nta kibazo hafite.

Avuga ko yagarutse mu ma saa yine z’ijoro asanga amaselile y’inzugi 5 zose bazishe, bahereye kuri 2 z’inyuma n’izindi 3 zo mu byumba imbere, binjiramo batwara bimwe mu byari birimo harimo amafaranga y’u Rwanda 1 700 000.

Yagize ati: “Nasanze inzu yose irangaye biranyobera, mbanza kugira ubwoba mpamagara abaturanyi, inzego z’umutekano n’abayobozi, twinjiye nsanga banyibye amafaranga 1 700 000 nari nacuruje, nanateganyaga kuzinduka nkoresha.”

Yunzemo ati: “Banatwara mudasobwa, inkweto nshyashya nari nambaye rimwe gusa, telefoni  2 zirimo iya Smartphone y’agaciro k’amafaranga 200.000 n’indi nto isanzwe ya 25.000, ipasi n’ibindi, byose ababyibye nta n’umwe wafashwe, baracyashakishwa.’’

Avuga ko yagiriwe inama yo gutanga ikirego kuri RIB, bamubwira ko iperereza rikomeje ngo bafatwe, akavuga ko abo bajura bazanye amayeri menshi ku buryo nta rugi na rumwe bigeze bica ngo rusakuze.

 Ko nubwo imvura yagwaga itari nyinshi ku buryo ubusanzwe umuntu yishe urugi uhegereye  atabyumva, akavuga ariko ko n’irondo ry’umwuga ryahise rimutabara akibivuga, yizeye ko hari abazafatwa.

Imvaho Nshya imubajije impamvu yo kubika amafaranga angana gutyo mu nzu kandi hari uburyo bwinshi buriho bwo kuyabitsa  mu bigo by’imari, umuntu akayabona igihe ashakiye,

Yagize ati’’ Ni isomo bimpaye kuko ubusanzwe abacuruzi dutekereza ko kubitsa amafaranga yose mu bigo by’imari ugasigarana make cyane kandi ushobora guhura n’imari igihe icyo ari cyo cyose ukayigura ikakungura, umuntu aba ahomba, ariko byanyigishije kudashyira amafaranga menshi mu nzu, ku mufuka cyangwa mu modoka ngo wizere umutekano wayo, kuko nubwo ibindi byaboneka ariko amafaranga yo sinizera kuzayabona ari yose.”

Yarakomeje ati’’ Nk’aya rwose sinari nzi ko hari uwakwica inzugi 5 icyarimwe ngo ayasange mu nzu mu gihe gito gusa nari mpavuye ari na kare. Numvaga ari ho afite umutekano kurusha kuyagendana mu modoka cyangwa mu mufuka w’ipantalo,none aho nayasize mpizeye ni ho bayakuye.’’

Asaba bagenzi be kujya barangiza akazi ayo bakoreye bayajyana mu bigo by’imari nubwo hari igihe bigorana kuko hari igihe barangiza akazi bwije cyane n’ibyo bigo by’imari byafunze,  cyangwa umuntu akakarangiza bucya mugitondo ayakenera ibyo bigo by’imari cyangwa abakozi ba Mobile Money bataratangira akazi.

Ariko ko nubwo biba bitoroshye, baba banagomba kwirinda izi ngaruka zo kuyabika mu nzu cyangwa ahandi hatari mu bigo by’imari nubwo azi ko bikigoye benshi mu bacuruzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, avuga ko nk’Umurenge n’inzego z’umutekano bakorana bamenye icyo kibazo cy’ubujura, ababikoze bagishakishwa  kandi ko hari icyizere ko bashobora gufatwa ku bufatanye n’inzego zose zikorera muri uyu mujyi.

Yunga mu ry’uyu mucuruzi agasaba abacuruzi n’abandi  bakoresha amafaranga kugira umuco wo kuyabika ahizewe, cyane cyane mu bigo by’imari no  kuri Mobile Money, kugira ngo babe bizeye umutekano w’amafaranga yabo.

Ati: “Iperereza rirakomeje ngo bamenyekane bahanwe. Turagira inama abacuruzi n’abandi bose bakoresha amafaranga  kugira akamenyero ko kuyabitsa mu bigo by’imari cyangwa kuri Mobile Money. Byagabanya ibyago byo kuyibwa cyangwa kuyakoresha ibyo atari yateganyirijwe, kuko muri iki gihe kubika amafaranga menshi mu nzu cyangwa ahandi hatizewe bitagezweho.’’

Hashize igihe muri uyu mujyi hari abataka kwamburwa amafaranga, cyane cyane abagore bayagendana mu dukapu mu masaha y’ijoro, uyu muyobozi akavuga ko inzira zose abo bajura banyuragamo babambura  mu mujyi rwagati zatahuwe, bagahashya izo ngeso mbi, ariko ko ibyiza ari uko amafaranga yajya abikwa ahizewe, ntibahe icyuho abo baba  bagambiriye kuyabatwara.

Kubika amafaranga mu nzu akibwa byamusigiye isomo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE