Abaturage b’i Rubavu bizeye ko intambara ya Congo izarangira vuba

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Mujyi wa Rubavu uhana imbibi n’uwa Goma urimo kuberamo imirwano ishyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bayo, abaturage b’i Rubavu bizeye ko izarangira vuba bidatinze ntibongere guhangayikishwa n’urufaya rw’amasasu.

Aba baturage bavuze ko nubwo bashegeshwe n’ibisasu byaroshywe ku butaka bw’u Rwanda bigakomeretsa abantu 35 abandi 5 bakahasiga ubuzima.

Abavuganye n’itangazamakuru bagaragaje ko ubuzima bukomeje mu gihe kuri uyu wa Kabiri hazindutse agahenge ugereranyije n’imirwano yiriwe ku munsi w’ejo.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Nizeye ko ibikorwa by’ubucuruzi byabaye bifunzwe byongera gusubukura. Nubwo hari amasasu akomeje kumvikana hakurya i Goma mu by’ukuri natwe bivugwa ko hari abantu twabuze kubera ibisasu byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR. Gusa twizeye ko iyi ntambara izarangira vuba kuva M23 yabashije kubohora Goma, kandi ubuzima buzakomeza.”

Bamwe mu bari i Goma kuri uyu wa Kabiri, baratangaza ko hakiri kumvikana amasasu nk’uko byari bimeze ku wa Mbere tariki 27 Mutarama. Ibi byatewe n’agahenge kasabwe hagati ya M23 na FARDC n’abo bafatanyije mu rugamba.

Ingabo za Uruguay zifite abasirikare bari mu Butumwa bwa MONUSCO zatangaje ko kubera umuhate wa MONUSCO impande ziri kurwana zumvikanye agahenge katangiye saa moya z’Umugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushyira ku wa Kabiri.

Ibi bivugwa n’ingabo za Uruguay ntabwo biragira icyo bitangazwaho na M23 cyangwa FARDC.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu masaha ya mugitondo, bumvise amasasu make ariko ko mu ijoro hari agahenge ibintu bahuza n’abatuye mu Mujyi wa Goma.

Abaturiye i Goma bavuga ko ibintu bikimeze nabi kuko hari ibintu nkenerwa kugeza ubu batangiye kubura.

Gallican Muheto utuye i Goma yagize ati:”Ibintu biracyameze nabi, nta muriro, nta mazi, nta bucuruzi. Turi mu nzu , ni ugusohoka ugiye gushaka ahari Generator ngo ushyire umuriro muri telefone gusa muri iki gitondo na nijoro hari agahenge”.

Nubwo bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abaturiye umupaka bavuye mu ngo zabo bakegera mu bice bitandukanye nka Mahoko  na Nyundo, Leta y’u Rwanda yahumurije abaturage ibasezeranya ko umutekano wabo urizwe cyane.

Umuhanzi Nsengimana Justin yashimiye Ingabo z’u Rwanda zafashije mu gusamira mu kirere ibisasu byinshi byarohwaga ku butaka bw’u Rwanda.

Avuga ko yitegereje uburyo byasamirwaga mu Kirere ku wa Mbere, ubwo urugamba rwahuzaga M23 n’ingabo za Congo yitegereje uburyo System irinda ikirere cy’u Rwanda iri guhagarika ibisasu biremereye byaraswaga ku butaka bw’u Rwanda, ya ingabo z’u Rwanda.

Ati: “Turashimira ingabo z’u Rwanda ku bw’umutekano mwiza u Rwanda rufite mu mutekano mwiza n’uburyo bwo kurinda ikirere cy’u Rwanda. Najyaga mbibona muri Cinema nkagira ngo ntibibaho none nabyiboneye. Turashima Perezida wacu nk’Abanyarubavu muri rusange”.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ubuzima burakomeje abaturage bazindukiye mu mirimo nk’ibisanzwe.

Ibisasu byagerageje kwinjira mu Rwanda bimaze guhitana abagera kuri 5 abandi bakaba bari mu bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho n’abaganga.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE