RDF yemeje ko ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo mu Rwanda byishe 5

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mugitondo cyo kuri uyu Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, ibisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC (FARDC), ku butaka bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu byahitanye abantu 5 abandi 35 barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Rwivanga Ronald yabwiye itangazamakuru ko bombe nyinshi zarashwe n’igisirikare cya RDC (FARDC), gifatanyijwe n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, biturutse mu Mujyi wa Goma, biraswa mu gace ka Mbugangari.

Brig. Gen. Rwivanga yahumurije Abanyarwanda abasaba kugira ituze kuko ingabo z’u Rwanda zikomeje kubacungira umutekano ndetse ko abakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga.

Yagize ati: “RDF irakomeza gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose bwakwambuka imipaka bigabwe ku butaka bw’u Rwada.”

Ibyo byaje bikurikira itangazo ry’Umutwe wa M23, ryavugaga ko wamaze kubohora Umujyi wa Goma, guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.

Hagati aho inzu z’ubucuruzi, Resitora na Hotel n’izindi nzu zakira inama zabaye zihagaritswe gukora kugira ngo abaturage bacungirwe umutekano.

Nzabonimpa Justin, umwe mu bashoferi ba tagisi bake bagikora, yagize ati: “Ibintu ntabwo byifashe neza. Abantu barimo guhunga Rubavu, berekeza Musanze, Rutsiro, n’utundi duce two hanze y’Akarere.”

Abanyeshuri bo muri kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga, n’ubucuruzi (UTB) i Rubavu na bo boherejwe mu rugo nyuma y’amasasu yarashwe muri iyo kaminuza.

Umunyeshuri witwa Dushimimana Yvonne wiga mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS), yagize ati: “Dutegereje moto ngo twerekeze muri rugo mu Murenge wa Busasamana.”

Imirwano yakajeje umurego mu cyumweru gishize nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zimaze gufata ibice bishya mu Burasirazuba bwa RDC, hakurikiraho iyicwa rya Guverineri wa gisirikare ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj.Peter Cirimwami, ikomeza kugenda yerekeza mu mujyi wa Goma.

Ni mu gihe kandi umutwe wa FDLR ufatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na wo watakaje benshi barimo n’umuyobozi wawo, Maj Gen Pacifique Ntawunguka bita Omega.

Mu byumweru bishize, M23 yafashe imijyi ya Minova, muri Kivu y’Epfo, na Masisi, mu majyaruguru ya Kivu.

M23 yakunze kugaragaza ko yifuza ibiganiro bigamije amahoro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko yo yabyanze, ikomeza kuwita umutwe w’iterabwoba ndetse  ihitamo inzira y’intambara.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
JEAN says:
Gicurasi 25, 2025 at 5:53 pm

NO IZO NTAMBARA ZO MURI KONGO ZIZOSHIKA KUKU?AHUBWO NIBAJE MUBIGANIRO KUK IKIBABAJE NUKO ZIHITANA NABATAZIRIMWO BAZIRA UBUSA.IVYO BIRABABAJE CANE

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE