Abasirikare ba RDC basaga 120 bamaze guhungira mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Inzego z’Umutekano mu Rwanda zimaze kwakira abasirikare babarirwa mu 120 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bavuga ko bahunze imirwano bahanganyemo n’Umutwe w’Inyeshyamba za M23.

Ni mu gihe inyeshyamba za M23 zamaze gutangaza ko ari zo zigenzura Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Karere ka Rubavu, guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abasirikare 27 ba RDC ni bo babanje kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, abandi bakaba binjiye ku masaha y’igicamunsi, bose bakaba bakiriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Abaje mu gitondo bari bambaye impuzankano za gisirikare za RDC, abandi baje nyuma bakuyemo iyo myambaro.

Bakigera mu Rwanda, inzego z’umutekano z’u Rwanda zabambuye bimwe mu bikoresho bya Gisirikare birimo imbunda n’amasasu nkuko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ndetse hakaba hari n’abasanganywe ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Abo basirikare bajyanwe ahabugenewe mu gihe hagitegerejwe ibikurikiraho bigenwa n’amategeko.

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Goma uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC, aravuga ko urusaku rw’amasasu rukomeje kwiyongera, aho bivugwa ko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo bakameje gushaka gutsimbura umutwe wa M23.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umuvugizi w’umutwe wa M23, mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Yagize ati: “Turasaba abatuye i Goma gutuza. Kubohora uyu mujyi byarangiye neza kandi ubu ibintu biri ku murongo.”

Mu gihe abarwanyi ba M23 bari muri uyu mujyi, Kanyuka yasabye abasirikare ba FARDC kurambika intwaro, bakazishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

Kanyuka kandi yari yasabye abasirikare ba RDC kwihuriza muri Stade de l’Unité ya Goma mbere ya saa cyenda z’urukerera, abamenyesha ko nyuma y’iki gihe ntarengwa, abarwanyi ba M23 bari bube bagenzura uyu mujyi.

Ingabo za Uruguay ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni zatangaje ko guhera mu masaha y’ijoro, zakiriye abasirikare benshi ba RDC bahunze M23.

M23 yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu na Albert, kugeza ubwo izasohorera irindi tangazo ribisubukura.

Uyu mutwe ufashe Goma nyuma y’iminsi ibiri uhaye ingabo za RDC amasaha 48 yo kuba zarambitse intwaro hasi, mu rwego rwo kwirinda guhindura uyu mujyi ikibuga cy’imirwano.

Ni igihe ntarengwa cyatanzwe mu gihe kuva tariki ya 23 Mutarama, mu Mujyi wa Sake no mu nkengero zawo no mu za Goma hari hakomeje imirwano ikomeye yari ihanganishije impande zombi.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zafashaga iza RDC mu kurinda ko Goma yafatwa ariko zageze ubwo zikuramo akarenge, nyuma yo kurushwa imbaraga na M23.

Kuri uyu wa Mbere, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (LONI) barimo n’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC bakoreraga i Goma, basabye u Rwanda inzira ku mupaka wa Grande Barrière, kugira ngo babone uko bava mu Mujyi wa Goma.

Ni nyuma y’uko izindi nzira zose zashoboraga kubakura muri RDC zafunzwe n’umutwe wa M23 harimo inzira yo mu kirere n’iyo ku butaka. Aba bakozi bari kumwe n’imiryango yabo.

Intambara imaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC, ariko yafashe indi ntera mu minsi ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi myinshi kugeza no kuri Goma ifatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama, imiryango mpuzamahanga irimo n’umuryango w’Abibumbye yari yatangaje ko abakozi batari ingenzi bagomba kuva i Goma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, abakozi ba mbere bageze mu Rwanda, bakirirwa i Rubavu, bamwe bakavuga ko batazi neza ikiza gukurikiraho.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE