Perezida Kagame atewe ishema no kwakira BAL bwa kabiri (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko yishimiye kandi atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye Amarushanwa Nyafurika y’Umukino wa Basketball ku nshuro ya kabiri (Basketball Africa League/BAL) ubwo yagiranaga ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya ‘Giants of Afric’a ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA muri Leta Zunze z’Amerika.
Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko kwakira aya marushanwa birenze kuzanira abayakurikira ibyiyumvo by’umunezero, ishema cyangwa amarushanwa gusa, ahubwo bikaba umusingi w’ishoramari n’ubucuruzi bukora ku mpande enye z’Isi.
Yashimangiye kandi ko bizagira akamaro mu guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda n’Afurika muri rusange, anashima ababigizemo uruhare bose.
Yagze ati: “Ntewe ishema n’ibyishimo ko hari icyo twakoze kandi cyabaye impamo ndetse bizatanga umusaruro ku rubyiruko rwacu no guteza imbere impano ku mugabane wacu. Ndashimira buri wese ku ruhare rwanyu mwatanze mu bihe bitandukanye rwatumye ibyo bishoboka. Hariho ikintu cyihariye kijyanye na siporo, kirenze ibyo dushobora gusobanura, Kigaragara cyane mu byiyumvo kuko ayo marangamutima ahuza umuntu n’undi.”
Mu mwkaa ushize, u Rwanda rwakiriye imikino yose itangiza amarushanwa ya BAL ndetse isi yose yari ihanze amaso i Kigali aho amamiriyoni y’abantu yishimiye uburyo yateguwe kandiyagenze neza mu bihe ibihugu byose byari bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Uyu mwaka u Rwanda rurakira imikino y’igice cya kabiri cy’aya marushanwa guhera ku mikino ya kimwe cya kane kugeza ku mikino isoza amarushanwa.
Muri ibyo biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze Imbere Siporo” (Moving Sports Forward Forum), Perezida Kagame yagarutse ku gaciro ka siporo n’uburyo ishobora kwifashishwa mu guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ryabo mu by’ubukungu.
Yagize ati: “Muri ibi bihe bigezweho, Si ibijyanye n’ibyiyumvo gusa, si ishema cyangwa amarushanwa gusa, birangira bibaye ishoramari n’ubucuruzi ndetse ni ikintu gikora kuri buri ruhande rw’Isi, buri rwego rugize umuryango rukorrwaho na yo (siporo).”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma urubyiruko rukora siporo ari rwo ruvamo abayobora ibihugu n’abikorera, biryo ikibura kikaba ari ukubafasha kugira ngo aho hose bazabashe kuhagera.
Ati: “Ntabwo ari ibijyanye na siporo gusa, nyuma yaho ni bo bavamo abagize Guverinoma, abikorera… ariko ni gute bazagerayo kandi ku yihe mitekerereze, ku buhe bushobozi bafite buzabafasha kwigaragaza?”
Yavuze ko igikenewe cyane ku rubyiruko ari ukuruha umusingi wo gutangiriraho ubundi na rwo rugakomeza guhanga udushya no kubyaza umusaruro amahirwe yose aruri imbere. Ati: “Ku rubyiruko, imbaraga, impano, ubushake bwo gukora ibintu byaba ari siporo cyangwa ibindi, birahari. Amoko yose y’impano afungiranye muri bo, icyo dukeneye gukora ni ukubarekurira byose kugira ngo babashe gukora ibyo bashaka gukora.”
Yakomeje avuga ko uruhare uko rwaba rungana kose rwatangwa mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu kwimakaza impano zabo, rutanga umusaruro ukomeye cyane mu buzima bwabo n’ubw’abandi babazengurutse.
Nyuma y’ibi biganiro, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye i Nyamirambo kuri Club Rafiki, cyavuguruwe ku bufatanye bw’u Rwanda na gahunda ya Giants of Africa.
Nanone kandi uyu munsi ni na bwo imikino ya BAL yatangiye kuri Kigali Arena.





















Amafoto: The New Times & Urugwiro Village