Amb Bazivamo yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Lagos  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Lagos, Babajide Sanwo-Olu.

Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Amb Bazivamo na Guverineri Babajide baganiriye ku guteza imbere ubufatanye harimo kurengera ibidukikije, ikoranabuhanga, ubuhinzi, imari, no gusangira umuco.

Aba bayobozi baganiriye nyuma y’aho muri Mutarama 2025 Perezida Paul Kagame ahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, baganira ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi.

Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Amafoto: Ambasade

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE