NCDA yasabye Kiliziya kuyifasha guhangana n’igwingira n’ihohoterwa ry’abana

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 14, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyasabye Kiliziya Gatulika mu Rwanda gukomeza gushyira imbaraga mu gufatanya na Leta mu kwita ku mikurire y’abana barindwa ihohoterwa no kugwingira.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje NCDA n’abapadiri bose bashinzwe abana, muri Paruwasi Gatulika zose mu gihugu.

Iyo nama yigiraga hamwe uburyo bwo gufatanya mu kwita ku mikurire y’abana ikaba yitabiriwe n’abapadiri 300.

Abo bapadiri bahawe imfashanyigisho zo kwita ku bana kugira ngo bizabashe kubitaho yaba kubarinda ihohoterwa n’igwingira muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta avuga ko kugira ngo umwana yitabweho uko bikwiye buri wese muri sosiyete abigiramo uruhare.

Yumvikanishije ko by’umwihariko Kiliziya Gatulika ifite ibikorwa bitandukanye yanyuzamo uburyo bwo kwita ku mwana asaba ko mu kubigisha gukunda Imana byajyana no kubitaho bafatanya n’ababyeyi cyangwa se no mu gihe cyo gutura igitambo cya Misa bakabishishikariza ababyeyi.

Yagize ati: “Umwana kugira ngo arengerwe, haba mu mikurire no mu mitekerereze, NCDA, ntabwo twabikora neza twenyine, ni yo mpamvu twiyambaje Kiliziya Gatulika, igira ibikorwa byinshi byo kurengera umwana, bibarinda kujya mu mirire mibi no kugwingira, bafite ingo mbonezamikurire y’abana bato nyinshi.”

Uwo muyobozi yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki yo kurengera umwana, bityo ubufatanye bushyizwemo imbaraga byagabanya ihohoterwa bakorerwa, kuko ababahohotera ari abaturanyi cyangwa se ababyeyi babo.

Ati: “Abapadiri bahuza abana mu bikorwa bitandukanye, bazirikane ko hari uburyo umwana agomba kwitabwaho byihariye kuko ni umunyantege nke ni muto, kugira ngo yitabweho ni uko abamwitaho hari ubumenyi baba bafite.”

Kiliziya Gatulika ifite itsinda ry’abantu bitwa inshuti z’abana bita ku bana by’umwihariko, mu gihe hari abo Leta na yo yashyizeho bitwa inshuti z’umuryango bafasha mu gukemura amakimbirane, bityo NCDA igashingira aho ihamya ko bafatanyije byatuma abana bitabwaho mu buryo bwiza.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatulika  ya Kibungo akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana mu Rwanda, Jean Marie Vianney Twagirayezu yavuze ko Kiliziya ikomeje gufatanya na Leta kwita ku bana.

Yagize ati: “Mu by’ibanze duharanira umwanya w’umwana mu buzima bwe kuva agisamwa kugeza akuze, aha duteraniye turi mu cyiciro cy’abita ku bana b’imyaka 6 na 14 hari n’abandi bita ku bana bafite imyaka munsi y’itandatu cyangwa hejuru ya 14”.

Yongeyeho ati: “Iyo Padri yakiriye umwana areba niba afite isuku, ku mikurire ye, akamwitaho, akaba yaganira n’ababyeyi be, haba hari ibibuze bagafatanya uko bashoboye kugira ngo twubahirize inshingano yo kwita ku mwana, kuko ni yo dufite muri Kiliziya.”

 Umwana wo kwitabwaho ni uwuhe?

Mu itegeko ryo kurengera umwana rigaragaza ko umwana ari utari wuzuza imyaka 18 (ni ukuvuga ko aba afite imyaka 17 n’amezi 11).

Abapadiri muri Paruwasi Gatulika bitabiriye iyo nama ni abita ku bana bari mu kigero cy’imyaka 6 na 14 y’amavuko.

Mu Rwanda, NCDA itangaza ko mu 2022 abana bari munsi y’imyaka itatu, bitabiriye ingo mbonezamikurire z’abana bato ECD, bari ku kigero cya 80%, mu 2023 bari kuri 70%, mu gihe mu 2024, bari kuri 80,7%.

Ku rundi ruhande ariko NCDA igaragaza ko abana bafite imyaka iri hagati y’itatu n’itandatu, bitabiriye ibigo mbonezamikurire, mu 2022 bari kuri 59,7% mu 2023 bari kuri 60%, mu gihe mu 2024 bari kuri 62,5%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 14, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE