Kayonza: Barashima Perezida Kagame wabahaye agakiriro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare, barashima Perezida Kagame Paul wabahaye  agakiriro, bakaba bizeye kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi yatashye ku mugaragaro agakiriro ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare ku wa Kane taliki ya 19 Gicurasi 2022.

Abaturage barashima kuba barahawe aka gakiriro, bakavuga ko mbere batabonaga abakiliya kuko batari bazi aho babashakira, bavuze kandi ko batabonaga n’umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo. Bakaba bashima Umukuru w’Igihugu wabahaye agakiriro kazabafasha kwiteza imbere.

Umwe muri bo yagize ati: Turashima Nyakubahwa Perezida Kagame Paul waduhaye aka gakiriro, tubonye aho gukorera ndetse n’umuriro w’ amashanyarazi urahari n’ibindi bikorwa remezo bizadufasha kwiteza imbere”.

Aka gakiriro ni umwe mu mihigo 105 ako Karere kahize mu mwaka 2021-2022. Muri aka gakiriro hakorerwamo imirimo y’ubudozi, gusudira no kubaza.

Meya Nyemazi yavuze ko aka gakiriro kaje kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage.

Yabasabye gukoresha neza aya mahirwe ndetse asaba n’abandi bafite ubumenyi mu bikorerwa muri aka gakiriro kuhagana kugira ngo biteze imbere.

Ati: “Mukoreshe neza aya mahirwe mubonye, aka gakiriro kaje kuzamura imibereho yanyu abaturage, muzagakoreramo, muzabonamo imirimo ibazamura mwiteze imbere”.

Yibukije kandi ko agakiriro ka Cyarubare ari amahirwe ku rubyiruko rwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko bazajya bahakorera.

Yagize ati: “By’umwihariko ku rubyiruko rwiga imyuga n’ubumenyingiro, aka gakiriro kazabafasha kujya muhakorera imenyerezamwuga (stage).”

Nyuma yo gutaha agakiriro, Meya yaganiriye n’Abaturage bo mu Kagari ka Cyarubare, yakira ibitekerezo n’ibibazo byabo abiha umurongo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE