U Rwanda rugiye gushyiraho ikigo cyihariye kigenzura ibyuka bisohoka mu binyabiziga

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko igiye kongerera imbaraga ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, binyuze mu gushyiraho ikigo cyihariye cy’ikoranabuganga gisuzuma by’umwihariko ibyuka bisohorwa n’ibinyabiziga harimo na moto.
Ni ikigo kizaba cyunganira ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique) bisanzweho.
Mu kiganiro yahaye abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2024, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyagaragaje ko u Rwanda rutaragera ku bipimo by’umwuka usukuye.
Dr Gasore yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba mu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere, harimo kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ibipimo ntarengwa y’ibinyabiziga byinjira mu Gihugu.
Yagize ati: “Hashyizweho gahunda yo kongerera imbaraga Controle Technique, Polisi ifatanyije n’ibindi bigo bibifitiye ubushobozi, aho tuzagira ikigo cyihariye kigenzura imyuka isohoka mu binyabiziga. Uwo ni umushinga watangiye na wo twibwira ko uyu mwaka uzatangira kugaragara wenda urimo gusoza.”
Dr Gasore yavuze ko muri icyo kigo hazokorerwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati: “Harimo kugenzura imyuka ikomoka ku binyabiziga harimo na moto, hakoreshejwe uburyo bugezweho. Yavuze ko ubusanzwe moto zitapimwaga ariko muri uwo mushinga zizajya zipimwa n’uburyo zipimwamo buhinduke.
Ati: “Ubundi twakoresha isuzuma aho ikinyabiziga kiba giparitse bakazana igipimo bagashyira mu cyuma gisohoro umwuka wacyo (echappement) bagapima. Iyo bimeze gutyo ntabwo umenya neza uburyo imodoka ikoramo, ni bwo uzabona imodoka ahatambitse ukabona ntamwuka isohora, yagera ahazamuka ku musozi ukabona ihise igaragaza imyotsi.”
Yavuze ko ubwo buryo bushya buzajya busuzuma imodoka byuzuye, aho hazajya hakaragwa amapine hagamijwe kumenya uko umushoferi wayo azamenya uko azitwara mu bice bitandukanye by’ingendo ikora.
Muri uwo mushinga harimo no gukoresha ikoranbuhanga rya mudasobwa izashyirwa mu modoka, yo ubwayo ikamenyesha ahari ikibazo kigakosorwa.
Minisitiri Dr. Gasore yemeza ko Leta yafashe ingamba zitandukanye aho mu mwaka 2016 hagiyeho itegeko rigenga ubwiza bw’umwuka no gukumira ihumana ry’ikirere.
Mu 2019 hashyizweho amabwiriza y’Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) yerekeye ibipimo ntarengwa by’imyuka ituruka ku modoka, hanashyirwaho gahunda yo kunganira ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).
Yavuze kandi ko mu 2021 hashyizweho ingamba zo gukuraho imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’abantu bashaka gukorera mu butaka bwa Leta bakora ibikorwa byo kongera umuriro w’amashanyarazi mu binyabiziga babuhabwa nta kiguzi.
Raporo y’Urwego rw’Isi ku bijyanye no kubungabunga ikirere yo mu 2023, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 7 muri Afurika no ku mwanya wa 15 ku Isi mu kugira imijyi itarangwamo ibyuka bihumanya ikirere.
Inyigo yakozwe kandi n’inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda yerekanye ko imyuka ihumanya ikirere iva mu bwikorezi yiyongereye igera kuri jigatoni 1496,7, mu gihe mu 2018 yari jigatoni 1344,53, bihanye na 17% ry’ibyuka bihumanya ikirere.
Moto ni zo ziza ku isonga mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu aho mu 2022 habarurwaga ko zihumanya ikirere kuri 47% bihanye na Jigatoni 709,58.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko guhera muri Mutarama 2025 nta moto ikoresha ibikomoka kuri peteroli izongera guhabwa ibyangombwa byo gukora keretse izikoresha umuriro w’amashanyarazi bikazakorwa mu Mujyi wa Kigali ariko bikazagezwa no mu bindi bice by’igihugu mu mpera z’uwo mwaka.