Sr Mukabayire yamuritse igitabo kigaruka ku masomo yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umubikira (Sr) wo mu muryango w’Abenebikira, Marie Josée Mukabayire ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamuritse igitabo yise “Lessons from the Genocide against the Tutsi in Rwanda: Resilience and Forgiveness.”

Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ku mugoroba w’itariki 3 Mutarama 2025 kigaruka ku masomo umwanditsi yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubudaheranwa no kubabarira.

Sr Marie Josée Mukabayire uvuka mu cyahoze ari Komini Runyinya ubu ni mu Karere ka Huye, avuga ko yanditse yibanda ku bihe yanyuzemo mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwemo mu rwego rwo kwivura.

Yagize ati: “Natangiye nandika nkumva ndaruhutse mu mutima, kuko sinasinziraga cyane, nasinziraga nk’amasaha ane ngahita nkanguka, kuko hazagamo ya mashusho y’abantu bicana nkarota mbasimbuka nkaba ndakangutse.”

Yongeraho ati: “Numvaga nshaka ko urubyiruko rumenya amateka yo hambere mbere bataravuka, amateka ya Jenoside kugira ngo bafate umwanzuro wo kubaho. Abenshi ntibigeze bamenya ababyeyi babo, ubuzima babayemo batigeze babona ishusho yabo, hari n’abatarigeze babona ifoto yabo, noneho bakamenya ubuzima babayeho, ubu bakamenya gusobanura ikibi n’icyiza bagakuramo gukunda Igihugu cyabo no gufata umwanzuro wo kubaho.”

Sr Mukabayire avuga ko uko yagiye aganira n’abantu bikamutera kumva ko atari we wenyine wababaye, ahitamo kwandika kugira ngo n’undi wese yumve ko ashobora kubabara ariko agahitamo gukomeza ubuzima, bakamenya ko umuntu ababara ariko ntibibe iherezo ry’ubuzima bwe.

Uyu mwanditsi avuga ko hari amasomo yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi akaba ashima uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka.

Akomeza avuga ko ubudaheranwa ari ngombwa kandi bitavuze ko uba wibagiwe ahahise, kuko naho harigisha, ariko kandi bikwiye ko biga gukunda Igihugu no kumenya amateka yacyo.

Mininisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko ari intambwe ishimishije kuba abihaye Imana batangiye kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana yashimye ko abihaye Imana batangiye kwandika inyandiko zivuga amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ati: “Ni we mwenebikira wa mbere wanditse igitabo ku mateka y’ubuhamya yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dusanzwe tumenyereye inyandiko z’abihaye Imana bamwe na bamwe ziri mu murongo wo gupfobya, yewe  na Jenoside igihagarikwa inyandiko za mbere zipfobya zanditswe n’abihaye Imana barimo n’abapadiri 29 b’Abanyarwanda bandikiye ibaruwa Papa igoreka amateka ubwo bari i Goma tariki 2 Kamena 1994, mujya mubona ibiganiro bigoreka amateka bikorwa na bamwe mu bihaye Imana kuri za Youtube n’ahandi.”

Akomeza agira ati: “Ni byiza noneho ko bamwe mu bihaye Imana bandika noneho mu murongo mwiza bakagaragaza amateka nyakuri kugira ngo bifashe kwigisha no kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyayiranze n’uko yagiye igenda, ariko binafashe Kiliziya kwisuzuma kandi biratanga isomo ko aya mateka akwiye kwigwa akamenywa.”

Ni igitabo gifite paji 202 yanditse mu gihe cy’imyaka itatu, akaba yaragitangiye ubwo yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba kiri mu rurimi rw’icyongereza ariko akavuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka azagishyira no mu zindi ndimi zirimo Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Sr Mukabayire asanga ubudaheranwa ari ingenzi kuko kubabara ntibikwiye kuba inzitizi ku buzima bw’ejo hazaza heza

Amafoto: Tuyisenge Olivier

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE