Israel Mbonyi yagiye gutaramira muri Kenya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yageze i Nairobi n’itsinda rye aho ari buririmbe mu gitaramo kigomba kuba mu ijoro ry’itariki 31 Ukuboza 2024.

Ni igitaramo cyiswe “Cross Over” kigamije gusoza umwaka wa 2024 cyinjiza Abanyakenya by’umwihariko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2025, bagasoza umwaka banatangira undi biyegereza Imana.

Uyu muhanzi agiye gutaramira muri Kenya ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka kuko iki gitaramo kibaye nyuma y’icyabaye muri Kanama 2024, muri Ulinzi Sports Complex.

Mbonyi yerekeje muri Kenya nyuma   y’iminsi ataramiye Abanyarwanda mu Icyambu Live concert cyabaye tariki 25 Ukuboza 2024, cyari kigamije gufasha   Abanyarwanda kurushaho kuryoherwa n’umugoroba wa Noheli anabamurikira Alubumu ye yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.

Ni igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi agiye gukorera hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2024 nyuma yo kujya mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania no mu Bubiligi.

Kuri uyu mugoroba Israel Mbonyi arongera gutaramira Abanya Kenya basoza umwaka wa 2024
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE