Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kugirira Igihugu akamaro rwirinda ibiyobyabwenge

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga barangije amashuri yisumbuye, bavuga ko bafite intego yo kutishora mu biyobyabwenge ngo bapfire ubusa Igihugu n’imiryango yababyaye, bakirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Ibi uru rubyiruko ruvuga rukaba rubihera ku kuba hari bamwe mu rubyiruko barangiza amashuri, aho gukorera igihugu bakishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Mucyo Desire umwe muri urwo rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga avuga ko intego afite ari iyo kwitwara neza, akumvira inama agirwa n’ababyeyi kimwe n’ubuyobozi kugira ngo agirire akamaro Igihugu cyamubyaye.
At: “Hari bagenzi banjye mbona barangije amashuri yaba ayisumbuye cyangwa kaminuza bitwara nabi birirwa mu businzi n’ubujura, ariko jyewe nkaba mfite intego yo kutazagana muri iyo nzira ahubwo nkakurikiza inama ngirwa n’ababyeyi kimwe n’ubuyobozi kugira ngo nzabashe gutanga umusaruro nubaka Igihugu cyambyaye.”
Mugenzi we witwa Irabaruta Jeanne avuga ko hari Urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, bikarangira ntacyo rumariye Igihugu n’ababyeyi barubyaye ku buryo intego ye ari ukwigisha abandi kwirinda izo nzira zituma barumbira igihugu.
Ati: “Ntabwo najya kure y’ibyo mugenzi wanjye avuga, kuko hari nabo nanjye mbona bayobotse inzira y’ubusinzi n’ibiyobyabwenge bakaba nta cyizere cyo gufasha imiryango yabo n’Igihugu gutera imbere, ku buryo umugambi mfite ari uwo kwitwara neza no kwigisha bagenzi banjye kujya bitwara neza bakirinda kurumbira Igihugu cyababyaye n’imiryango bavukamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko iyo Urubyiruko rubaye abanebwe rukishora mu businzi n’ubusambanyi rupfa ubusa, ku buryo asaba Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga kwirinda ubusinzi, kutaba abanebwe n’izindi ngeso mbi.
Ati: “Igihugu kugira ngo kibe cyiza biraharanirwa, kandi urubyiruko ni rwo rwa mbere rwo kubigiramo uruhare, ku buryo rukwiye kwirinda ubunebwe no kwishora mu businzi n’izindi ngeso zirimo n’ubusambanyi zituma rupfa ubusa ntirugire icyo rwimarira ngo rufashe n’umuryango nyarwanda gutera imbere.”
Ni mu gihe hirya no hino mu Gihugu, hakunze kumvikana ubujura bwitwikira ijoro bukambura abantu, ahandi hakumvikana abo inzego z’umutekano zafatiye mu biyobyabwenge, kandi hagatungwa urutoki urubyiruko, ku buryo bisaba ko inzego zitandukanye zishyiramo imbaraga mu kwita ku rubyiruko muri rusange, kugira ngo ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu ngeso mbi, zirimo ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’ubujura bicike burundu.