Burera: Abatekaga isosi y’inyama ikirabura begerejwe amazi meza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Rugengabali mu Karere ka Burera bari mu munezero udasanzwe wo kuba bagiye gutangirana umwaka mushya no kugerwaho n’amazi meza, maze basezere ku gutekesha inyama amazi y’ikiyaga isosi ikirabura.

Bishimira ko bagiye gutangira umwaka wa 2025 basezeye amazi y’ibirohwa bavomaka mu Kiyaga cya Burera, kubera umuyoboro w’ibilometero 38.162 uzwi ku izina rya Nyirantarengwa.

Uretse gusezera amazi y’ibirohwa bavuga ko ayo mazi banayabonaga na yo bakoze ingendo ndende. Biteganywa ko uyu muyoboro ugeze ku kigero cya 97% uzuzura burundu utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 311.

Aba baturage bavuga ko bashingiye ku bikorwa barimo kwibonera n’amaso yabo bibahamiriza ko amazi meza barimo kuyakozaho imitwe y’intoki bakagira icyizere cyo gusezera n’indwara baterwaga n’umwanda ushamikiye ku gukoresha amazi mabi.

Bazirikana ijambo Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Kayonza muri Nyakanga 2024, ko gutora umukandida wa FPR Inkotanyi ari ugutora umutekano, imiyoborere myiza n’amajyambere.

Nzayisenga Euphrasie wo mu Kagari ka Rukandabyuma, avuga ko umwaka utaha wa 2025 azaba anywa amazi meza, bityo agahamya ko imvugo ya Perezida Kagame ibaye ingiro imibereho yabo ikaba igiye guhinduka.

Yagize ati: “Ubu rwose nta kabuza tugiye gusezerera amazi mabi yo mu Kiyaga cya Burera, abakurambere bacu banyoye bakarinda bitahira. Ibyo rero byabaye Perezida Kagame Paul atari yaza ngo adukize kugwa mu kiyaga no kunywa amazi yuzuye umwanda. Yatubwiye ko kumutora ari ukugira ubuzima bwiza none amazi meza agiye kutugeraho kuko nabonye ibigega byuzuye, imiyoboro yahageze hasigaye za robine, umwaka utaha tuzaba turi bashya.”

Ibigega bibika amazi byamaze kubakwa mu bice binyuranye by’Akarere ka Burera

Ndabatabanuye Jean Nepomscene, wo mu Kagari ka Nyanamo we avuga ko bazaruhuka kuburira ababo mu Kiyaga cya Burera no guteka amazi akazaho urubobi, isosi y’inyama ikirabura.

Yagize ati: “Turuhutse inzoka, no kugwa mu kiyaga bya hato na hato, abantu bacu baguyemo ariko noneho imiyoborere myiza ishyizeho akadomo kuko kuva ubu uhereye umwaka uyaha wa 2025 nta muntu uzongera kugwa mu kiyaga afite ijerekani agiye gushaka amazi. Nta muntu uzongera guteka ibishyimbo ngo byirabure, nta muntu uzongera guteka isosi ngo yirabure, nta guhora turwaye inzoka mbese umwaka utaha tuzaba turi Rugengabali nshyashya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Soline Mukamana, we avuga ko yishimira ibikorwa byiza Perezida Kagame agenda ageza ku baturage, aharanira ko umuturage w’u Rwanda abaho mu mahoro n’ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yaharaniye ko u Rwanda rugira amahoro ibyo yabigezeho. Igisigaye ni iterambere n’imibereho myiza by’Umunyarwanda, ni muri urwo rwego abaturage bacu bagenda bakurwa ku kunywa amazi mabi y’Ikiyaga cya Burera. Ubu bagiye kunywa amazi meza byari ikibazo ku mutekano w’abagwaga mu kiyaga bagiye kuvoma, kurwara indwara harimo n’inzoka na cyo cyari ikibazo twese turishimye.”

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kuzafata neza amavomo barimo kubakirwa birinda kwangiza imiyoboro y’amazi  kandi bagakomeza kurangwa n’isuku.

Yabasabye kumenya ko nubwo ayo mazi azaba avuye muri robine ariko akwiye kujya anyobwa atetse ndetse bagakomeza kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho guharanira ubuzima bwiza.

Yabasabye kandi gukomeza gushyigikira Umukuru w’Igihugu muri gahunda ziharanira imibereho myiza  n’iterambere birambye, kimwe n’amahoro by’Abanyarwanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE