Prof. Bayisenge yibukije ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera

Kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Musasa ni ho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango Ushoboye kandi Utekanye.”
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Ingabire Assumpta na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois n’abafatanyabikorwa, hibandwa cyane ku kuboneza urubyaro umuntu kubyara abo ashoboye kurera bigafasha kugira umuryango utekanye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko kuboneza urubyaro biri mu byaganiriweho kuri uyu munsi wo gutangiza ubukangurambaga.
Yagize ati: “Ntitwabigeraho igihe ababyeyi babyara abarenze ubushobozi bwabo; bigatuma hari abana bagwingira n’abagira imirire mibi, abata ishuri bakajya mu buzererezi no mu mirimo mibi, abana basambanywa bagaterwa inda bakabyara bakiri bato, bagatangira kurera na bo bari bagikeneye kurerwa”.
Yongeyeho ati: “N’ubwo twifuza uyu Munyarwanda, tukifuza umuryango ushoboye kandi utekanye; ntabwo twabigeraho tugifite imiryango myinshi ibana itumvikana, ihohoterana, ibana itarasezeranye, ituzuza inshingano zabo zo kurera mu buryo buboneye abana babo”.
Muri uyu muhango abaturage bigishijwe uburyo bwo kuboneza urubyaro, umuryango utanga ubuhamya ku nyungu zo kuboneza urubyaro, hasezerana imiryango yabanaga idasezeranye mu mategeko, hanamurikwa ibikorwa bifasha imiryango gutekana no gutera imbere.
Abaturage basobanuriwe uburyo bwo kuboneza urubyaro harimo no kwifungisha burundu, abagabo bibukijwe ko na bo bagomba kugira uruhare mu kuboneza urubyaro ntibiharirwe abagore gusa.

Mbanenabo Célestin wo mu murenge wa Manihira akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Rutare yavuze ko byatumye we n’umugore we barushaho kwita ku nshingano z’urugo.
Ati: “Ubu maze imyaka 11 nararinganije urubyaro ku buryo bwa burundu. Kuringaniza urubyaro byafashije umuryango wanjye gutera imbere ndetse bituma tubona n’umwanya wo kuganira ku bibazo dufite, tukabyikemurira mu mutuzo n’umutekano. Kuringaniza urubyaro bizana ubuzima bwiza mu muryango. Ubu turi mu ngo zibanye neza kubera kuboneza urubyaro dufatanyije. Kuboneza urubyaro ni imwe mu nzira zituma umutekano uboneka mu muryango”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ushinzwe imibereho myiza, Ingabire Assumpta yasabye abaturage kwita ku nshingano zifasha umuryango gutekana zirimo kubana basezeranye mu mategeko, kwandikisha abana, kohereza abana mu ishuri, kubavuza, kubahiriza uburenganzira bw’abagize umuryango n’amategeko, kwirinda ihohotera…
Minisitiri Prof. Bayisenge ari kumwe na Guverineri Habitegeko banasuye Urugo Mbonezamikurire rwa Nyarubuye muri ako Karere aho baganiriye n’ababyeyi n’abarezi b’abana kuri serivisi zikomatanyije zihabwa abana bato.
Ku rugo mbonezamikurire (ECD) rwa Nyarubuye mu Murenge wa Musasa kandi abayobozi n’abafatanyabikorwa ba Leta bagaburiye abana, banabaha amata.
Abo bayobozi banateye ibiti by’imbuto by’ubwoko bunyuranye mu busitani bw’uru rugo, bizafasha abana baharererwa kubona indyo yuzuye irimo ibirinda indwara.
Kugeza ubu, mu Karere ka Rutsiro habarurwa Ingo Mbonezamikurire (ECD 1320).
Hasezeranye imiryango 61 yabanaga itarasezeranye
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, imiryango 61 yabanaga batarasezeranye, uyu munsi basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, binandikwa mu bitabo by’irangamimerere.
Muri ubu bukangurambaga, imiryango ibanye neza n’imigoroba y’imiryango ikora neza yahawe ibihembo birimo amafaranga, imifariso yo kuryamira, amasuka, hari n’iyagabiwe inka. Naho ingo mbonezamikurire zahize izindi zihabwa imikeka n’amasafuriya yo gutegurira abana amafunguro.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yijeje ko ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Rutsiro bugamije kugira umuryango ushoboye kandi utekanye buzasiga umusaruro ufatika mu kubaka umuryango utekanye, mu kubaka igihugu gishoboye. Yasabye abasezeranye kuzaba intangarugero aho batuye bubahiriza isezerano bagiranye imbere y’amategeko.
Mu Murenge wa Musasa ni ho habereye umuhango wo gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango wahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiryango wizihizwa buri 15 Gicurasi; buzasozwa ku italiki ya 16 Kamena 2022 ku munsi w’Umwana w’Umunyafurika.






