Boxing Day ni umunsi wo gutanga impano ku batishoboye

Umunsi ukurikira Noheli, (Boxing Day), tariki ya 26 Ukuboza ni umunsi ufatwa nk’ikiruhuko mu bihugu byinshi cyane cyane ibikoresha icyongereza, mu gisobanuro cy’inkomoko yawo uyu ni umunsi wo gutanga impano ku batishoboye.
Boxing Day ni umunsi ufite inkomoko mu Bwongereza, bigatuma wizihizwa by’umwihariko mu bihugu byinshi bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Boxing Day, ni umunsi wagenewe gufungura impano za Noheli, ntufatwa nk’umunsi mukuru mu minsi mikuru ya Kiliziya, gusa bamwe baba bazi ko ari umunsi w’ikiruhuko ukurikira Noheli.
Icyakora no mu bihugu bimwe by’i Burayi nk’u Budage, Poland, Netherlands, na Scandinavia uyu munsi bawufata nka Noheli ya kabiri nubwo bimwe muri ibyo bihugu bikoresha igifaransa.
Amateka yerekana ko inyito ya Boxing Day yakomotse mu gihugu cy’u Bwongereza ahagana mu 1830. Ubusanzwe kuri Noheli, n’iminsi mike ibanziriza Noheli cyabaga ari igihe cyo gukusanya impano zo guha abantu badafite ubushobozi, abakene, abagaragu, n’abandi bantu bacirirtse.
Mu mijyi, ku nsengero n’ahandi hantu hahurira abantu benshi kuri Noheli hashyirwaga udukarito two gushyiramo impano za Noheli (Christmas-box) kugira ngo abantu bagende bashyiramo icyo bifuza gutanga nk’impano za Noheli.
Mu biti by’imitako ya Noheli bigenda bishyirwa ahantu hatandukanye, hanashyirwagaho udukarito two gushyiramo izo mpano.
Ku munsi ukurikira Noheli rero ari wo witwa Boxing Day, cyabaga ari igihe cyo gufungura twa dukarito turimo impano hanyuma zigahabwa abakene n’abandi bantu batagira ibyo kurya bihagije.
Mu bwongereza, mu kinyejana cya 17, abacuruzi bagiraga umuco wo guha impano ya Noheli abantu babaga bashinzwe kubikorerera imizigo babashimira ko bakoze neza mu gihe cy’umwaka wose.
Ku munsi ukurikiye Noheli rero, aba bakozi babaga bemerewe gutahana za mpano mu miryango yabo kuko babaga banahawe ikiruhuko. Ibi byakorwaga no kubacakara b’icyo gihe dore ko na bo bahabwaga umudendezo ndetse bagahabwa impano na bo bakishimira ibihe bya Noheli.
Mu kinyejana cya 19, Umwamikazi Victoria w’u Bwongereza, yavuze ko uyu munsi uba ikiruhuko ku bagize umuryango mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ariko agena ko abashoferi n’abatanga amafunguro bakanayategura muri hoteli cyangwa resitora, n’abandi bakozi baba bakoze kuri Noheli, bajya bahabwa ishimwe mu mpano yoroheje, kubera ko baba bakoze aho kujya kuwizihiza nk’abandi.
Muri New Zealand ho iyo umuntu agiye gukora ku itariki 26 Ukuboza, ahabwa ibihano kuko Boxing Day ni ikiruhuko cy’itegeko.
Mu Bwongereza, Canada, Australia na New Zealand uyu munsi bawufata nk’umunsi wo guhaha kuko ibiciro biba byagabanyijwe cyane ndetse abacuruzi benshi bakingura kare kandi uwo munsi igihugu cyinjiza umusoro ku nyungu mwinshi.


