Musanze: Mu kwizihiza Noheli, amatsinda yabaze inka zifite agaciro ka miliyoni 40

Amatsinda asaga 80 mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli y’umwaka wa 2024, biturutse ku bwizigame bwabo abagize amatsinda babaze inka zifite agaciro ka miliyoni zisaga 40.
Inka aba baturage babaga bakagabana inyama ziba zaturutse ku mafaranga bagenda bizigamira buri kwezi, mu gihe cy’umwaka bakaba baba biteganyiriza kugira ngo bazabone inyama zo gusangira mu miryango yabo.
Izo nka rero kuri ubu hari izibagirwa ku gasozi ndetse no ku mabagiro, zigapimwa nyuma bakazitera imirwi bakagabana mu buryo bungana, kandi ayo matsinda ngo ni umwanya mwiza wo gukomeza ubumwe no kungurana ibitekerezo mu iterambere.
Mukamwiza Anualite wo mu itsinda Mugorenezerwa ryo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi yagize ati: “Ubundi muri rusange aya matsinda twayatangiye yitwa Twihaze, ni byo koko kuko twakusanyaga amafaranga tukayizigama igihe cy’umwaka tukaguramo inka tukayibaga, ariko twaje gusanga dukwiye no gutekereza ku bindi byaduteza imbere.”
Mukamwiza akomeza avuga ko ngo ubundi bashinze itsinda bagamije kwirira inka, ariko ngo nta munyamuryango wabo ubura mitiweli, cyangwa ngo abure amafaranga y’umwana y’ishuri; ngo kuko amafaranga baba bakusanyije, umunyamuryango aza bakamuguriza agakemura ikibazo ubundi akazayagaruza mu isanduku.
Nzayisenga Aimable wo mu Murenge wa Gataraga, mu itsinda Twizamure we avuga ko mu gihe cy’umwaka bizigamira bafite agera kuri miliyoni 3, kandi ngo mu gihe cy’imyaka 5 bamaze muri iri tsinda batangiye ari abanyamuryungo 12, ariko kuri ubu ngo bamaze kugera kuri 37, amafaranga bakusanya aba atubutse kandi arabafasha ngo kuko hari bamwe bagiye bahana inguzanyo batangira udushinga duciriritse.
Yagize ati: “Buri munyamuryango atanga amafaranga ibihumbi 7, kandi umuntu ayatanga inshuro imwe ubundi tugahura inshuro imwe buri kwezi tureba abo twagiye tuguriza, bakishyura tukayaha abandi ubuzima bugakomeza, nk’ubu hari umuntu twahaye inguzanyo kuri ubu acuruza imyaka, abikuye ku gishoro cy’ibihumbi 500 twamuhaye, iri tsinda ryanteje imbere, kuko nasannye inzu yanjye , ikindi ni uko Ejo Heza nta munyamuryango utayitanga buri mwaka, amatsinda nk’aya ni ingirakamaro”.
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi Dr Nsengiyumva Jean Bosco na we ashimangira ko amatsinda azwi ku mazina ya Twihaze yahinduye ubuzima bw’abantu, anashimangira ko umunsi nk’uyu bitegura Noheli y’umwaka wa 2024 habazwe inka zisaga 80 na zo zifite agaciro ka miliyoni na zo zisaga 40, biturutse ku bwizigame bagiye bakusanya.
Yagize ati: “Amatsinda nk’ariya yo kwizigamira inyama umuturage azarya nko kuri Noheli ku Bunani, ni ibintu usanga bishimangira ubusabane ariko nanone bikazamura umuturage mu mibereho ye n’imyumvire. Mwumvise ko nta muntu ubura Mituweli ari mu itsinda nk’iri ikindi bituma gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa. Habazwe inka 85, kandi hamenyeshejwe ko ababaga inka bose babanza kubwira veterineri akazipima turabafite mu Mirenge.”.
Akomeza avuga ko ababaga inka cyane ababagira ku gasozi, ko bakwiye kurangwa n’isuku, batandika inyama ku bintu bifite isuku, bakagira amazi menshi hafi aho yo gusukura inyama cyane izo mu nda, kandi mu gihe cyo kuzirya bakabanza kuzitegura zigashya haba kuzotsa cyangwa se kuziteka.
Mu gihe izo nka zirimo kubagwa hafi mu Mirenge yose y’Akarere ka Musanze, ikilo cy’inyama kiri kugura amafaranga 3 000 na 3 500 mu gihe ikinono cy’inyuma kiri kugura 1200 icy’imbere 1500, ibintu byashimishije ababashije kujya mu matsinda ya Twihaze.


