Uburyo Umujyi wa Kigali warimbishijwe mu kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abanyarwanda mu mpande zose z’Igihugu bageze kure imyiteguro yo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mushya wa 2025.

Kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati kuri rond-point, ukomeza umanuka za Gishushu na Remera, Umujyi wa Kigali uracyeye, uraka, urashashagirana hubatswe mu buryo bunogeye ijisho ndetse bikaba akarusho ku bahagenda mu masaha y’umugoroba.

Benshi mu bawutembera muri ibi bihe, bari kugenda bafata amafoto y’imitako myiza iri kugaragara hirya no hino, ibyerekana ubwuzu Abanyakigali baterwa no gutura mu Murwa uri mu mijyi isukuye kurusha iyindi ku rwego rw’Isi.

Mu gihe habura iminsi itatu ngo hizihizwe iminsi mikuru isoza umwaka Noheli n’Ubunani, Imvaho Nshya yazengurutse bimwe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali byamaze kurimbishwa.

Amafoto Olivier Tuyisenge

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE