Mu 2024 habaye impanuka zo mu muhanda 9 600 zishe abantu 350

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habayemo impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 600 zahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko izo mpanuka ziganjemo izakozwe n’abamotari ziri ku ijanisha rya 60%.
Yagize ati: “Impanuka zabaye muri uyu mwaka wa 2024, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza ni 9 600, turifuza ko zitakwiyongera.”
Yongeyeho ati: “Muri izo impanuka izikomeye zabaye 700, zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu no gukomereka cyane, hagwamo abantu bakabakaba 350.
Polisi y’Igihugu itangaza ko muri izo mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu, 32% zaguyemo abagenda n’amaguru, abagendera kuri moto ni 32%, abagendera ku igare ni 16% mu gihe abagendera ku bindi binyabiziga bangana na 20%.
ACP Rutikanga ati: “Ubishyize hamwe ikinyabiziga cyagize uruhare muri izo mpanuka ni moto ifite uruhare rwa 60%”.
Yavuze ko muri izo mpanuka, hari amakosa yakozwe n’abatwara moto ariko hari n’abayakorewe.
ACP Rutikanga yavuze ko abamotari Polisi ikomeje kubagenzura n’imbaraga nyinshi kugira ngo badakomeza kwishyira mu byago.
Amwe mu makosa akorwa agateza impanuka mu muhanda
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga yavuze ko amakosa menshi akorwa n’abakoresha umuhanda by’umwihariko abamotari aturuka ku burangare no kutita ku bibera mu muhanda ndetse no kutubaha amategeko.
Yagize ati: “Niba ugeze mu masangano y’umuhanda ikinyabiziga kirahagaze kirindiriye ko ibindi byambuka umuhanda, moto igaturuka hari yiruka atanarebye niba hari ibindi binyabizaga byahagaze, ubona ko harimo kudashyira mu gaciro”.
Yavuze ko kandi mu igenzura Polisi yakoze yasanze abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha 30% ari abatwara moto abasaba kugabanya ayo makosa.
Yagize ati: “Abatwara ibinyabiziga bisanzwe imibare yaragabanyutse, ariko ku bamotari ubona ko imibare ari myinshi.”
