Abakuru b’Imidugudu ntimubembekereze abatoteza abarokotse Jenoside- Dr Mugenzi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Patrice Mugenzi yasabye abayobozi bose b’Imidugudu bo mu Karere ka Nyagatare kuba maso bakagaragaza hakiri kare ababa bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, batoteza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bo baba baba babana na bo umunsi ku munsi.
Dr Mugenzi yabigarutseho ubwo yahuraga n’Abakuru b’Imidugu bo mu Karere ka Nyagatare,Inzego z’umutekano n’inzego bwite za Leta muri ako karere.
Avuga ko kuba hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi hagaragara ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikanabambura ubuzima, Igihugu cyifuza ko ntaho byakongera kumvikana.
Kugira ngo bigerweho Minisitiri avuga ko Abakuru b’Imidugudu bakwiye kubigiramo uruhare runini, kuko baba bafite amakuru yose y’ibibera aho batuye.
Ati: “Umukuru w’Umudugudu aba azi abatutage bose ayobora. Ni we wamenya amakuru y’ibanze ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, imigambi y’ibiganirirwa mu Mudugudu byamworohera kubimenya kurusha gitifu cyangwa Polisi, ahubwo nawe agahita abimenyesha Inzego zimukuriye. Ikindi ni uko ari nawe uzi amakuru yose ku warokotse Jenoside utuye mu Mudugudu we, ari nawe agezaho ibibazo by’ababa bamutoteza ku buryo akwiye kumutega amatwi.”
Yongeyeho ati: “Umukuru w’umudugudu, ntabwo si umwunzi wo kwitambika mu bibazo by’abagaragaweho n’ingengabiteketezo ya Jenoside. Ibi ntibyungwa, aho ubibonye bishyikirize Inzego zigukuriye zikore akazi kazo kuko ibi ni ibyaha bikomeye. Mubwire abatutage muyobora ko uzagaragarwaho n’imigambi mibi nk’iyi atazihanganirwa na gato.”
Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko biteguye kurinda abaturage bayoboye cyane abashobora kwibasirwa n’abagifite amacakubiri arimo no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rwabubeza Livingston uyobora Umudugudu wa Rwisirabo yagize ati: “Biteye ishavu n’agahinda kuba umuturage wanjye yakwicwa urw’agashinyaguro cyangwa akabuzwa amahwemo b’abaturanyi.
Minisitiri yadusabye ibyo n’ubundi dukwiye gukora kandi mu by’ukuri tugiye gukora ibishoboka dutamaza abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni byo tuzatangira amakuru ku gihe ku buryo ntawaduca mu rihumye ngo agire amahano yanduza Umudugudu wanjye.”
Zaninka Melanie uyobora Umudugudu wa Rusoroza muri Karamayavuze ko agiye kurushahpo kuganiriza abaturage.
Ati: “Ngiye kuganiriza abaturage mbagezeho ubu butumwa. Tuzakora ibishoboka byose biriya bibazo bitazumvikana mu Mudugudu nyobora.”
Inkuru z’abakomeje kugaragaza urwango n’ingengabiteketezo ya Jenoside zimaze iminsi zumvikana i Rwamagana aho umugabo w’imyaka 33 yishe uwarokotse Jenoside uri mu kigero cy’imyaka 54.
Muri iki cyumweru mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri hagaragaye ibaruwa yandikiwe uwarokotse Jenoside imutoteza, inamumenyeshako ashobora kugirirwa nabi. Ibi nibyo bishingirwaho n’Inzego nkuru z’Igihugu mu rwego rwo gukumira.





