U Rwanda rwungutse Laboratwari ya mbere ipima ubuziranenge bwa kasike muri Afurika

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurushaho guharanira umutekano w’abagenda kuri moto, rufungura laboratwari ya mbere muri Afurika ipima ubuziranenge bwa kasike (helmets) ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024.
Iyo Laboratwari yafunguwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), mu mushinga Twirinde watangijwe ku bufatanye n’Umuryango Healthy People Rwanda (HPR) wimakaza umutekano wo muhanda na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA).
Bamwe mu bamotari bahamya ko iyo Laboratwari iherereye ku Kicukiro ipima ubuziranenge bw’ingofero bambara bari kuri moto ibatabaye kubera ko izo bari bafite zabateranyaga n’abagenzi.
Bamwe mu bamotari bahwe zimwe mu ngofero zo kwambara bari kuri moto (kasike) baganiriye n’Imvaho Nshya, bayitangarije ko gupima ubuziranenge bwazo bije bikenewe ahubwo kuri bo babifata nk’aho ije kubatabara.
Uwitwa Nakubonye Charlote yagize ati: “Gupimwa kwa Kasike (casques) bije bikenewe pe! Uretse no kuba bizaturinda impanuka ariko biranadutabaye kuko hari ukuntu watwaraga umugenzi yitotomba arwana na Kasike itamufashe agenda ayifashe rimwe na rimwe hakaba n’uwo mwumvikanye yafata kasike akayigusubiza ngo irijimye cyangwa se ngo ntimufata.”
Byukusenge Emanuel yunzemo ati: “Iyi Laboratwari ije yari ikenewe kuko izadufasha kuzamuka ku rwego rwo gukoresha ingofero zujuje ubuziranenge kuko hari igihe wasangaga izo twari dufite zigora abagenzi hakaba igihe yajabukagamo ikaba yateza impanuka, ugasanga abantu bahatakarije ubuzima.”

Bakomeza bavuga ko bishimiye kuba bagiye kujya babona ingofero zujuje ubuziranenge babikesheje iyo Laboratwari kandi ko bigeye kubafasha gutanga serivisi inoze.
Murenzi Raymond, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), avuga ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi, ari na yo mpamvu nyamukuru y’iyo Laboratwari.
Ati: “Umutekano wo mu muhanda, ubuzima bw’Abanyarwanda, ni inshingano ikomeye tugomba kubungabunga, nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge ni ikintu dukurikiranira hafi. Akaba ari yo mpamvu twashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge yerekana uko izo ngofero zigomba kuba zimeze zaba ari izinjira mu gihugu n’izizakorerwa mu gihugu mu minsi izaza.“
Murenzi yakomeje ashimangira ko mu bihe biri imbere RSB ari yo igiye kujya igenzura ubuziranenge bwa kasike zose zinjira cyangwa zikorerwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy, avuga ko Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bazafatanya mu gutuma ingofero zujuje ubuziranenge ziboneka ku isoko ry’u Rwanda.
Ati : “Buri gihe iyo ugiye guhindura ibicuruzwa bisanzwe ku isoko, icya mbere ushyiraho amabwiriza kugira ngo ibyinjira bishya bize byujuje ubuziranenge, hanyuma ibisanzweho bigenda bicika uko bisaza ariko nka Leta ntituzategereza ibyo ahubwo tuzafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye cyane ko hari n’abatangiye kugaragaza ubushake.”
Ubwoko bushya bwemewe bw’izo kasike bugabanya ibyago byo gukomereka umutwe bikabije igihe hakozwe impanuka ku kigero cya 69%, mu gihe ibyago byo gutakaza ubuzima mu mpanuka byo bizagabanuka ku kigero cya 42%.
Ni yo Laboratwari ya mbere ipima ubuziranenge bw’ingofero zambarwa kuri moto yubatswe ku mugabane w’Afurika ikaba ifite ubushobozi bwo gusuzuma ingofero zisaga 30 ku munsi umwe.



