Nyagatare: Nyanzenge asaba ubuyobozi kumwubakira akava mu mfundanwa y’amabati 5

Nyanzenge Immaculee utuye mu Kagali Ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare ahitwa Mirama, asaba ubuyobozi kumufasha kuva mu kazu k’amabati 5 kadatuma arambya, akubakirwa.
Avuga ko hashize nk’amezi 8, icyo kibazo akigejeje mu nzego z’ubuyobozi zimwegereye, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere kandi nta bushobozi afite.
Uwo mukecuru w’imyaka 78 avuga ko abayeho nabi kubera kutagira aho kuryama hamuha amahoro kandi ko adafite umuryango wo kumwitaho dore ko n’umusaza babanaga nawe hashize igihe apfuye.
Yegera ubuyobozi ngo bumufashe kubona icumbi barabimwizeza ariko ngo bakajya bamuteragirana umwe amwohereza ku wundi ku buryo yabuze igisubizo.
Ati: “Mbayeho nabi mu kazu gato k’amabati atanu.Nta muryango mfite, aho ubu nashatse undi muntu nawe w’indushyi ngo aze twibanire wenda yajya amvomera amazi. Ikimpangayikishije cyane rero ni uko inzu mbamo atari inzu kuko ntanyeganyega akaba ari yo mpamvu nari nasabye ko bamfasha nkaba nakubakirwa.”
Akomeza agira ati: “Abayobozi bambwiye ko banyanditse kandi bazanyubakira ndategereza ndaheba. Nagiye ku Kagali banyohereza ku Murenge naho nagiyeyo barambwira bati turaje tubikemure kugeza n’ubu.”
Bamwe mu baturanyi b’uwo mukecuru bavuga ko ikibazo cye cyakabaye kitabwaho.
Mukeshimana Obed agira ati: “Uyu mukecuru imyaka arimo akwiye gufashwa akabona icumbi. Icya mbere kumwihorera bivuze ngo ubwo azapfire muri ubu buzima kuko ntiyakwiyubakira. Ariko biranashoboka ko ubuyobozi bubyinjiyemo n’abaturage twamwubakira wenda Leta igatanga nk’amabati, kuko nta muryango afite w’abantu benshi, abaturage bashobora kumuzamurira inzu itari nini, ariko nanone itari nka kariya abamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategekimana Fred yabwiye Imvaho Nshya ko bagejejweho ikibazo cy’uyu mukecuru ndetse ko hashyizweho uburyo bwo kugikurikirana.
Ati: “Umukecuru yatugejejeho ikibazo cyo kutagira icumbi, aho avuga ko abo yabibwiye bamurereze. Twashyizeho itsinda rigiye kumusura no kureba uko amerewe ndetse n’ibisabwa. Iri tsinda ririmo n’abayobozi bamwegereye mu Mudugudu bityo raporo bazaduha izadufasha kumenya icyo gukora. Harebwa niba afite aho kubakirwa, niba aho asanzwe atuye byakoroha kuhamwubakira cyangwa niba yakwimurwa agashakirwa ahandi habungabunga ubuzina bwe.”
Nyanzenge avuga ko n’ubusanzwe abarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye akenshi bafashwa na Leta.
