Rubavu: Umupira w’amaguru wabereye abagore intwaro yo gutsinda amakimbirane

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu biganjemo abagore, bavuga ko gukina umupira w’amaguru byabafashije gutsinda amakimbirane yo mu ngo bakaba babanye neza n’abo bashakanye.
Abo baturage biganjemo abagore bavuga ko basigaye babanye neza n’abo bashakanye kuko barushaho guhuza imbaraga bafite amagara mazima, bakanafasha n’abandi.
Bahamya ko ubuzima babagamo bataramenya akamaro ko gukina umupira w’amaguru bwari intonganya gusa n’intambara za hato na hato, ariko ngo uyu mukino wabahumuye amaso batangira gusobanukirwa n’agaciro ko gushyira hamwe.
Umwe muri abo bagore utuye mu Murenge wa Nyamyumba, yahamije ko we yari afite amakimbirane mu rugo rwe ariko akaza kurangizwa n’umukino w’umupira w’amaguru.
Yagize ati:”Njye we nabayeho mu makimbirane n’umugabo wanjye imyaka myinshi. Inshuti yanjye iza kunsaba ko twazajyana gukina. Sinahita mbyumva ariko muri 2020 nageze mu itsinda ryabo aho bishyize hamwe nk’abakora akazi kamwe ko gucuruza, nza kujyanamo n’umugabo wanjye. Kubera ibiganiro twagiraga nyuma y’umukino twahise twiyunga ubu turi urugero rwiza ku bana bacu n’abaturanyi.”
Uyu yakomeje avuga ko hari ubwo mu rugo rwabo bashoboraga kurwana nka gatatu imbere y’abana bapfa imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi ariko nyuma yo kuganirizwa bariyunga basanga barapfaga ubusa bityo agashimira intego z’umupira w’amaguru n’abo bahuriye hamwe.
Nzayisenga Pacifique we yemeza ko gusobanukirwa ibyiza byo gukina umupira w’amaguru ku bagore byageze no ku bagabo bakishyira hamwe bagakora amakipe yabo babifashijwemo n’Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Rubavu Akwos (Organization of Women in Sport), ubu na we akaba ari umutangabuhamya w’uko umupira ukemura amakimbirane.

Yavuze ko iyo bageze ku kibuga, baganirira mu matsinda, bakabwirwa ko umupira w’amaguru usaba guhuza nk’ikipe, kumvikana ntihabemo umwiryane kugira ngo babashe gutsinda ibyo bikava mu kibuga bigashyirwa mu muryango.
Ati: “Umupira waramfashije cyane kuko kuri njye wanyeretse ko udashobora kujya mu kibuga ufitanye amakimbirane na mugenzi wawe cyangwa uwo mwashakanye cyangwa n’undi wese ngo mubashe gutsinda. Byarenze twe bigera no ku bandi. Ikindi kandi iyo turi amakipe abiri turajya mu kibuga bisaba ko duhuza, twamara gukina tukaganira ibidutanya tukabishyira ku ruhande tukareba imbere.”
Undi yagize ati: ”Gukinira hamwe nk’itsinda narabikunze. Hari uko badusaba kuganirira hamwe, bakaduha amasomo aganisha ku mupira w’amaguru n’amategeko yawo bikatwigisha kumva ko umuntu umwe atagera ku ntego ze wenyine cyane no mu kibuga bisaba gushyira hamwe no kuganira. Iryo somo maze kuryiga kandi mpora nsaba na bagenzi banjye kumva ko umupira atari uw’abakize gusa”.
Uwitwa Ingabire Honorine avuga ko siporo yababereye umwanya wo kwisanzura no kugirana inama.
Yakomeje agira ati: ”Njyewe ntabwo nigeze ngira amakimbirane mu rugo ariko nkurukije uko nabibonye, kubumbira abagore hamwe mu gikorwa cyo gukina umupira w’amaguru byatumye benshi bisobanukirwa bumva ko gushyira hamwe ari byo bizana intsinzi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Nkurunziza Faustin, yashimye iyo gahunda yashyiriweho guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango irimo gutanga umusaruro, asaba ababitangiye kwigisha n’abandi akamaro ko gukora siporo ku mubiri no ku muryango.
Yagize ati: “Umupira w’amaguru ufasha muri byinshi harimo kuzamura imyumvire y’abaturage, mu iterambere ryabo n’imibereho myiza, kwirinda amakimbirane n’ibindi byinshi cyane. Tuganira kandi binyuze muri siporo nk’inzira y’ubusabane n’ubwuzuzanye.”
Yakomeje asaba abaturage bose kujya bishyira hamwe bagakora siporo nk’uko na gahunda yabo nk’ubuyobozi bashyizeho gahunda ya siporo rusange iba kabiri mu kwezi, yemeza ko nk’ubuyobozi bazakomeza gufasha abaturage kumva ibyiza byo gukora siporo.
Muri rusange, abagore bose bo mu Karere ka Rubavu bashishikarizwa gukora imyitozo ngororamubiri, aho bafite amakipe itandukanye ahana gahunda bagakina ubwabo ndetse bakaganira n’uburyo bakwiteza imbere.

