Umuhanzi Gospel Sinach arashinjwa kwiba indirimbo ‘Way Maker’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi nka Sinach yarezwe na Michael Oluwole utunganya imiziki (Producer) amushinja kumwiba indirimbo “Way Maker” yakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Mu kirego gifite nimero ya FHC / L / CS / 402/2024, Oluwole uzwi cyane nka Maye, avuga ko ari we wanditse iyo ndirimbo akaba yifuza ko Sinach yamuha indishyi ya miliyari 5 z’amafaranga ya Nigeria, asaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera kumwibira igihangano.

Indirimbo ‘Way Maker’ ni indirimbo uyu muhanzi yashyize ahagaragara tariki 28 Gashyantare 2017, igakundwa hirya no hino ku Isi.

Nubwo aregwa akanashinjwa kwiba indirimbo, Sinach arabihakana.

Urubanza rwagombaga kuburanirwa mu Rukiko Rukuru rwa Leta i Lagos ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, rurasubikwa rwimurirwa tariki 29 na 30 Mutarama 2025.

Sinach ni umuramyi uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo I Know Who I Am, Way Maker, Great are You Lord, Sing Halellujah, He Did It Again n’zindi.

Indirimbo Way Maker ashinjwa kwiba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 26 mu myaka irindwi imaze kuri YouTube.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE