21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Kigali: Uturere twasabwe kwikubita agashyi mu kwishyura Mituweli

12 Gicurasi 2022 - 08:30
Kigali: Uturere twasabwe kwikubita agashyi mu kwishyura Mituweli

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yasabye Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge kwikubita agashyi

Share on FacebookShare on Twitter

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) batangije umwaka 2022-2023 w’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), Uturere tuwugize dusabwa gushyiramo ingufu tukava mu myanya ya nyuma.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatatu mu kigo cy’urubyiruko giherereye  Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, aho abaturage bahatuye basabwe gushyiramo ingufu abahize abandi bakazahembwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge bakwiye gushyira ingufu mu gutanga umusanzu wa Mituweli, kugira ngo bave mu myanya y’inyuma.

Ati: “Uturere tugize Umujyi wa Kigali twakarebeye tukanigira ku turi imbere, mu rwengo rwo kuva mu myanya ya nyuma, batanga neza amafanga ya Mituweli nibura tukazahemba imirenge yahize indi mu kwezi kwa 6 mu gihe baba bamaze kwitabira ku kigero cy’i 100%.”

Yakomeje ashimira RSSB kuba atari umufatanyabikorwa gusa, ahubwo itanga ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza, hagamijwe gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Ndashimira RSSB ku bw’ubu bukangurambaga, mbere wasangaga abaturage bajya kwivuza mu mahanga bakurikiye serivisi z’ubuvuzi, ariko ubu zose zisigaye zitangirwa hano, ndabasaba gushyiramo ingufu mugahigira kujya mu myanya y’imbere.”

Mukakibibi Beatrice umugenerwabikorwa wa Mituweli watanze ubuhamya, yavuze ko Mituweli yamubereye igisubizo gikomeye mu kwivuza kuko yatumye ubuzima bw’umwana we butajya mu kaga.

Yagize ati “Mituweli irakarama, umwana wanjye yakoze impanuka musanze kwa muganga nsanga amaze guhabwa serivisi zihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, ariko mbabwira ko mfite ubwishingizi nishyura ibihumbi 15 gusa. Mituweli ntacyo nayinganya na cyo ndashishikariza buri muturage wese gutanga amafaranga yayo ku gihe kuko ibyago bitera bidateguje.”

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, yavuze ko gutanga Mituweli biri ku kigero cya 86%, ariko hakwiye kongerwamo ingufu bikagera ku 100%.

Ati: “Ubu turi ku rugero rwa 86%, ariko ni mushyira ingufu mu gutanga amafaranga mu bwinshingizi bw’ubuzima twanagera ku 100%, umuturage uyifite ntiyarembera mu rugo ntanasiragizwa kwa muganga, ndashimira abanyamuryango bamaze kumva icyo ubu bukangurambaga bumaze, nanabibutsa ko ubu wishyura 75% ugahita utangira kwivuza andi ukazaba uyishyura nyuma.”

Yakomeje avuga ko RSSB iri mu biganiro na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo barebe uko hakongerwa umubare w’indwara zishyurirwa kuri Mituweli mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza mu buzima no gushyira umuturage ku Isonga.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.