21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Hateganyijwe imvura iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa

11 Gicurasi 2022 - 14:26
Hateganyijwe imvura iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa

Muri iki gihe kuva taliki ya 11-20 Gicurasi hateganyijwe imvura iri munsi y'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri icyo gihe

Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda iri hagati ya milimetero 0 na 50.

Ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gice ikaba izagabanyuka ugereranyije n’iyabonetse mu gice cya mbere cya Gicurasi ndetse ahenshi mu gihugu ikazaba iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe mu gice cya kabiri cya Gicurasi.

Uretse mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 50).

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu majyaruruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe hose mu Karere ka Rutsiro, mu majyepfo y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Nyamasheke, mu gice cy’iburasirazuba bw’Akarere ka Karongi, Ngororero na Gakenke, igice gito cy’Akarere ka Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi, mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero, Nyamasheke na Karongi ndetse no mu majyaruguru y’Uturere twa Muhanga, Gicumbi, Gakenke na Rulindo.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 iteganyijwe mu gice gito cy’akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru, mu burasirazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango Gisagara, Nyagatare na Gastibo, mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke, igice cyo hagati mu Karere ka Kayonza, Gatsibo na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 10 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’iminsi itatu (3), iminsi igaragaza imvura kurusha indi ikaba ari taliki ya 12, ya 14 n’italiki ya 18.

Imvura iteganyijwe ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo riri kwerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu majyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo n’iburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi no mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Ngororero na Nyamagabe.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye mu gihugu.

 Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 29 mu Rwanda. Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, igice cy’Amayaga, Bugesera n’ibice bimwe by’Uturere twa Ngoma, Gatsibo na Nyagatare ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 23 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi, agace gato ka Nyamasheke na Karongi.

Henshi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu majyepfo y’Akarere ka Nyabihu, amajyaruguru y’Akarere ka Ngororero, mu burasirazuba bw’Uturere twa Rubavu, Rustiro, Nyamasheke na Rusizi no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 23 na 26.

Mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze, Nyabihu na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Gicurasi igice cya kabiri.

Biteganyijwe ko hashobora kugaragara ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi uteganyijwe, Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira ibiza bikomoka ku muyaga.

Advertisement
NYIRANEZA Judith

NYIRANEZA Judith

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.