Burera: Imbuto Zitoshye zasabwe kwirinda ibiyobwenge n’izindi ngeso mbi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ubwo hasozwaga ku mugagaragaro Itorero rigizwe n’abanyeshuri 253 barangije amashuri yisumbuye bahabwa ubufasha mu kwiga binyuze mu mushinga Edified Generation w’Umuryango Imbuto Foundation, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye urubyiruko rwaryitabiriye kugendera kure ibiyobyange n’ingeso mbi.

Abo banyeshuri bitegura kujya muri za kaminuza zinyuranye mu cyumweru bamaze    mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba baganiriye  ku mateka y’u Rwanda, bahabwa amasomo ku burere mboneragihugu bakaba bavuga ko biyemeje  kurinda ibyagezweho nk’imwe mu nkingi yo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu.

Aho ni ho Mugabowagahunde yahereye abaha umukoro kandi abasaba kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Muzirinde kwiyandarika mwirinda ibiyobyabwenge, muzadufashe kugabanya umubare w’abana bata ishuri mubakangurira kugana ishuri, mukoresheje ubumenyi mufite muzadufashe kurwanya igwingira, inda ziterwa abangavu.

Twifuza kandi ko urugero rwanyu ruzagira udushya, mugakora ibitandukanye n’ibyo ababanjirije muhanga udushya.”

Akomeza abasaba kwimakaza umuco wo gukunda Igihugu, kubungabunga ibyagezweho, gukomeza kurinda icyahungabanya umutekano w’Igihugu; ndetse no kunyomoza abasebya u Rwanda.

Yagize ati: “Uwo ari wese uzavuga nabi u Rwanda muzamurwanye mwivuye inyuma cyane bariya birirwa ku mbuga nkoranyambaga, mwimakaze indangagaciro za kirazira z’umuco nyarwanda; mwigisha urundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kugera hano ngo babone ibyo mwaboneye aha na bo bibabere umusemburo w’iterambere.”

Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne na we ashimangira ko bahaboneye amasomo agera kuri 11 kandi yizera ko azabagirira akamaro akakagirira n’igihugu cy’u Rwanda

Yagize ati: “Mwatojwe indangagaciro xza kirazira n’umuco Nyarwanda, mwamenye neza icyerekezo 2050, mumenya amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’igihe yashyirwaga mu bikorwa n’abanzi b’u Rwanda mu 1994, ibi bizababere impamba kandi muzabe umusemburo w’iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

 Urubyiruko rwasoje Itorero ruvuga ko rwahigiye byinshi birimo kuba Imbuto Zitoshye nk’intore zidasobanya no gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, baharanira kwigira no kubaka u Rwanda nk’uko Hirwa Ruzigana Derrick yabivuze.

Yagize ati: “Twiyemeje kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twirinda ingeso mbi zirangwa mu rubyiruko rumwe na rumwe rw’Abanyarwanda, tuzagira uruhare mu bakorerabushake, tuzaba intangarugero mu rubyiruko twitabira gahunda nziza  za Leta, twiyemeje guhangana na buri wese uzavuga nabi u Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, tunazibyaza umusaruro aho kutubera umuyoboro w’ingeso mbi no kubiba inzangano.”

Umuyobozi wa Imbuto Foundation Shami Elodi we yijeje ubufatannye n’uru rubyiruko avuga ko Imbuto Foundation izakomeza kubaba hafi nawe ashimangira ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge ndetse bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ashimira abagize uruhare muri iki kigorwa cyo gutoza ruriya rubyiruko harimo MINUBUMWE, inzego z’umutekano n’abandi.

Yagize ati: “By’umwihariko ndashimira Perezida wa Repubukira y’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we  Jeannette Kagame kimwe nabo bari kumwe iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2002 nyamara hari hakiri ibibazo bijyanye no kubaka igihugu, ubu mukaba musarura ku mbuto babibye.”

Urubyiruko mbere yo gusoza Itorero mu bushake bwarwo n’ubushobozi rwaguze ibiti by’imbuto zitandukanye ziribwa bigera ku 100 n’ifumbire, babiteye ku kigo nderabuzima cya  Ntaruka, muri iri Torero hari hatumiwe abagera ku 279, hasoje  253 ni ukuvuga abari ku kigero gikabakaba 99%. Iri torero ryasojwe ni icyiciro cya 14.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE