Uganda: Impanuka y’ikamyo yahitanye 15 abarenga 20 barakomereka

Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye lisansi yabereye mu mujyi wa Kigogwa, akarere ka Wakiso wazamutse ugera ku bantu 15 mu gihe abakomeretse bagera kuri 24 bamerewe nabi cyane bari kwitabwaho mu bitaro bya Kirundu.
Abayobozi muri Uganda kuri uyu wa Gatatu batangaje ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kampala-Bombo ejo ku wa Kabiri, aho 11 bahise bapfa ako kanya mu gihe abandi Bane bapfuye baguye mu bitaro.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko mu bandi 24 bakomerekeye muri iyo mpanuka 15 muri bo bamerewe nabi nubwo 9 muri bo batari mu cyumba cy’indembe.
Abaturage bihutiye kuvoma no gukoresha lisansi ubwo ikamyo yakoraga impanuka nibo babaye abambere mu kwibasirwa n’inkongi yatewe niyo mpanuka ndetse inyubako Enye zirimo imiryango y’inzu z’ubucuruzi icyenda yarasenyutse iranakongoka bituma imitungo n’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni y’amashilingi bihatikirira.
Abayobozi bemeje ko hakomeje gushyirwaho ingufu mu kumenya imyirondoro y’abapfuye ndetse na Polisi yavuze ko bari gupima uteremanyingo ndangasano,( ADN), kugira ngo bameneyekane.
Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko bari gukora iperereza hifashishijwe ikoranabuhanga ngo hameneyekane icyateye iyo impanuka.
Yagize ati: “Turimo turakoresha ikoranabuhanga rihari harimo n’amashusho yafashwe na CCTV camera kugira ngo dukore iperereza ku cyateye iyi mpanuka.”
