Gicumbi: Barinubira kubyarira ku kigo nderabuzima cya Musenyi bavirwa

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ababyeyi bajya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Musenyi giherereye mu murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi, bavuga ko inzu babyariramo (maternite) mu bihe by’imvura banyagirwa kubera ko amabati ava.

Abo babyeyi kimwe n’ababa babaherekeje kubyara bavuga ko imvura ibasanga mu byumba, bakaba bafite impungenge ko bikomeje gutyo byazagira ingaruka ku bana n’abayeyi baza kuhabyarira hatagize igikorwa.

Mukankundiye Daphrose ni umwe mu byeyi bahabyariye mu kwezi kwa Nzeri 2024

Yagize ati: “Nageze kwa muganga saa sita njya mu cyuma cy’ababyeyi, imvura itangira kugwa sa kumi, ariko ndakubwiye byari ibintu bikomeye, ibitonyanga bikugwaho, inda ikurya, maze kubyara na bwo kubera nyine iyo mvura imbeho imbera yo byari ibintu bikaze, iki kibazo numva inzego bireba rwose zagikemura iyi nzu y’ababyeyi ikavugurwa cyangwa se igasanwa, kuko hari n’utundi dusimba tuzamo nk’imibu inshishi n’ibindi.”

Umwe mu bari baherekeje umubyeyi kuri iki kigo nderabuzima, Nyiramwiza Joseline avuga ko mu bihe by’imvura nyinshi impinja zishobora kuhatakariza ubuzima

Yagize ati: “Impinja buriya uzi ko aba ari abantu badakomeye kuko baba bataramenyera n’ikirere  cyo ku Isi ubukonje rero n’imvura bishobora gukubita ibiryamirwa byabo bakarwara umusonga, ku buryo nko mu mvura y’Ukuboza  cyangwa se Mata hano hajya hagaragara abana n’ababyeyi barwaye umusonga.”

Hari bamwe mu baturage bavuga ko biganyira kujya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Musenyi bagahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Byumba nk’uko Sezibera Aimable wo mu Murenge wa Mutete abivuga

Yagize ati: “Uzi ko ababyeyi na twe abagabo tutacyumva neza kuza kubyarira hano kuko tuba dutinya biriya byumba byo ku kigo nderabuzima cya Mutete, ahubwo tugahitamo kujyana ababyeyi bacu ku bitaro bya Byumba, iyo umugore asigaje nk’umunsi umwe uhita umunyarukana n’imodoka nyuma yo kumutegera akaba yiryamiye ku bitaro aho azabyara adatekereza kwicwa n’imbeho cyangwa se imvura.”

Kuri iki kibazo cyo kuba ababyeyi banyagirwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko na bwo bukimenye muri iyi minsi ariko ko bagiye kugishakira ibisubizo nk’uko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Parfaite abivuga.

Yagize ati: “Kiriya kibazo natwe nk’ubuyobozi tukimenye vuba ariko muri iyi minsi tugiye kugishakira igisubizo kandi n’ubushobozi burahari, nkaba nasaba abagana kiriya kigo nderabuzima cya Musenyi gutegereza kandi bakomeze kwirinda kubyarira mu ngo kuko bahuriramo n’ibibazo ari umubyeyi n’umwana.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ababyeyi bakipimisha inshuro zagenwe, kandi bagakomeza kugira isuku ku mubiri, aho batuye ndetse no ku biribwa.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE