Diamond Platnumz yashegeshwe n’urupfu rwa Dida

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuyobozi Mukuru w’ibitangazamakuru bya Wasafi akaba n’umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, yaganjwe n’amarangamutima ubwo yaganiraga ku rupfu rw’umunyamakuru   wa Radiyo Wasafi yakundaga cyane, Khadija Shaibu uzwi cyane nka Dida.

Mu kiganiro na Diamond TV, Diamond Platinumz avuga ko yirinze ibiganiro mbwirwaruhame ku rupfu rwa Dida, kubera ingaruka rwamugizeho.

Yagize ati: “Nirinze kuvuga ibya Dida kubera uburemere bw’igihombo nasigiwe n’urupfu rwe.

Byarampungabanyije ku rwego rwo hejuru, kandi sinari mfite imbaraga zo kugira icyo nabivugaho, Ni yo mpamvu ntigeze mbivugaho, naramuherekeje ariko nirinze kugaragara mu ruhame, ntabeshye urupfu rwe ni igihombo kinini kuri njye.”

Ubwo yari abajijwe iby’icyo gihombo yasigiwe n’urupfu rwa Khadija, n’ikiniga cyinshi yasubije ko ahombye umuntu w’ingirakamaro.

Ati: “Ndabizi umuryango we warahombye ariko nanjye ndi mu bantu bahombye cyane kuko ntabwo yari  umukozi wanjye gusa ahubwo yari nka mushiki wanjye, yari umukozi ufite umurava, kwiyizera no kwitangira akazi ke.”

Khadija Shaibu yitabye Imana mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira azize uburwayi bw’igifu yari amaranye igihe cy’icyumweru cyangwa bibiri nk’uko byatangajwe n’inshuti ye ya hafi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Harindimana jean baptiste says:
Ukuboza 9, 2024 at 10:55 am

daimond wihangane kabisa ibyago bibaho harigihe imana izaguhundi wigangayika kabisa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE