Indwara ya malariya ni imwe mu ndwara zibangamiye ubuzima bw’umubare munini w’abaturage ba Sudani y’Epfo, aho umubare munini w’abandura ukunda kuboneka mu bihe by’imvura by’umwihariko muri Mata no mu kwezi k’Ukwakira buri mwaka.
Imibare itangwa n’Inzego z’ubuzima z’icyo Gihugu, igaragaza ko hejuru ya 90% by’abarwayi ba Malariya basangwamo ubwoko bw’agakoko gatera malariya kitwa Plasmodium falciparum (yibasira igice cy’ubwonko), ari na ko kaza imbere mu dukoko dutera malariya twica abantu benshi ku Isi.
Ni muri urwo rwego Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zageneye inzitiramibu abaturage bo mu gace ka Lokiliri Payam mu cyumweru gishize.
Abasirikare babarizwa muri batayo ya Rwanbatt3 bahagurutse berekeza muri ako gace gaherereye mu bilometero 65 uturutse mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, bahashyira ibirindiro by’agateganyo.
Mu gihe bahamaze, abo basirikare bafatanyije n’abaturage bo muri ako gace ka Lokiliri Payam mu muganda rusange. Bafatanyije mu gutema ibihuru byari bikikije Ikigo Nderabuzima cya Lokiliri hagati y’italiki ya 4 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022.
Nyuma y’uwo muganda ni bwo abasirikare b’u Rwanda bakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya malariya nk’indwara usanga yibasira abaturage benshi muri iki gihugu.
Muri ubwo bukangurambaga ni ho banatangiye inzitiramubu zikoranye imiti kandi abaturage bazihabwa ku buntu.
Izo nzitiramibu zitanzwe mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko abantu bari hagati ya 20 na 40% bagana amavuriro basanganwa malariya mu gihe abahabwa ibitaro kubera yo bari hejuru ya 30%.
Bivugwa kandi ko iyi malariya ari imwe mu mpanvu z’imfu z’abana bakivuka ndetse n’abakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko cyane cyane mu Majyepfo y’icyo Gihugu. Usanga abo bana banagira ikibazo cyo kubura amaraso bitewe n’iyo mpamvu ituma bamwe bata ishuri.
Umuforomo wo ku Kigo Nderabuzima cya Lokiliri wavuze mu izina ry’abaturage bo muri ako gace Elia John LUIS, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ubufasha babageneye kuko bugiye kubafasha kwagura iterambere.


