Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana n’imirire mibi

Mu mpera z’icyumweru gishize hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Scale Up Nutrition’ (SUN), bugamije kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, hibandwa ku minsi ya mbere 1000 y’ubuzima bw’umwana. Ni ubukangurambaga bwo ku rwego rw’Isi u Rwanda rwinjiyemo mu 2011.
Inama yatangirijwemo ubu bukangurambaga ku wa 27 Nzeri 2024, yahurije hamwe abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, abashakashatsi bo mu mashuri makuru atandukanye ku nkunga y’Ikigo Gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) na UNICEF hamwe n’Umushinga Global Alliance for Improved Nutrition (GAIN) mu Rwanda.
Silver Karumba, Umuyobozi w’Umuryango GAIN uharanira guteza imbere imirire mu Rwanda, avuga ko abarimu muri za Kaminuza bitezweho umusaruro ufatika nyuma yo gushyirwa mu ihuriro.
Ati: “Turashaka kugira ngo twunguke ubumenyi bwabo, bakora ubushakashatsi bijyanye n’imirire mibi, kwigisha abana b’abanyarwanda, bigisha abarimu, nukuvuga ngo uruhare rwabo na bo baze mu zindi ngamba dufatanye kugira ngo turwanye imirire mibi twese hamwe.”
Karumba yongeraho ko bahuriye hamwe mu rwego rwo kuganira kugira ngo hareberwe hamwe icyakorwa kuri Politiki na gahunda byazamura ubuzima n’imirire iboneye y’abanyarwanda.
Yagize ati: “Ihuriro rizateza imbere ubufatanye hagati y’abashakashatsi, abafata ibyemezo, n’abahanga mu mirire. Ibi bizakuraho imyumvire hagamijwe kongera imirire”.
Ubuyobozi bwa GAIN mu Rwanda, busobanura ko guhuza ibigo by’amashuri bizubaka ubushobozi bw’abanyeshuri mu mirire muri ibyo bigo.
Abarimu ba Kaminuza ndetse n’abakora ubushakashatsi cyane cyane ubuhindura imibereho y’abaturage, basabwe gukora ibishoboka byose gufasha Leta kugabanya ikibazo cy’igwingira nibura bakagabanyaho 15%.
Abarimu n’abashakashatsi ba za Kaminuza bahamya ko kuba binjijwe muri ubu bukangurambaga bibaha umukoro wo kuzana ibisubizo binyuze mu bushakashatsi kuri iki kibazo.
Dr Jeanine Ahishakiye, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize ati: “Icyangombwa ni ugushaka no gushyira ku mugaragaro, tukagerageza kugaragaza ibyo bihamya (evidences) hanyuma ibyo bihamya akaba ari byo bizafasha abafata ibyemezo mu nzego za Leta mu gushyiraho Politiki zifasha muri icyo kibazo twabonye, kigamije kugabanya imirire mibi mu Rwanda cyane cyane mu bana bari munsi y’imyaka 5.”
Abarimu muri Kaminuza bigisha ubuhinzi, bavuga ko hari ibihingwa bimwe na bimwe biba bifite intungamubiri byatuma igwingira rigabanuka.
Icyakoze abarimu n’abashakashatsi ku mirire n’ubuhinzi bemeza ko uruhare rwabo rwari rukenewe mu gufasha igihugu kugera ku ntego zo kugabanya igwingira mu bana.
Imibare y’Ikigo Gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) igaragaz ko mu Rwanda 75% by’abana bagwingira biterwa n’ubumenyi buke bw’ababyeyi babo mu gihe 31% bagwingira biturutse ku ruhererekane rw’imiryango.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2 igwingira rizava kuri 33% ririho ubu rigere kuri 15% mu 2029.
Munyemana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, avuga ko ubufatanye bw’inzego ari ingenzi mu kugera ku ntego y’igihugu yo guhashya igwingira mu bana no guteza imbere imirire.
Agira ati: “Haba kwiga ibijyanye n’imirire abazakora kwa muganga ibyo byose bakabyibutsa ababyeyi buri munsi, ni ngombwa cyane ariko nanone harimo n’abashakashatsi bakora ku bijyanye n’ubuhinzi.
Hari byinshi bikorwa na Guverinoma kugira ngo dukomeze twongere umusaruro ariko nanone n’abashakashatsi hari byinshi bazana bituma muri uwo musaruro twabonye hazamo n’ibifite intungamubiri nyinshi.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 26% by’ab’igitsinagore bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu gihe umubare w’abagore bitabira konsa abana babo ugenda ugabanuka kuko wavuye kuri 87.3% mu 2015 ugera kuri 80.9% mu 2020 ibi bigarazwa nk’imbogamizi ku mikurire y’abana.




