95% by’imiti ikoreshwa muri EAC itumizwa hanze y’Afurika

Inzego z’ubuzima mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziravuga ko hari imbogamizi ikomeye mu buvuzi kubera ko imiti ibarirwa ku kigero cya 95% by’ikenerwa muri aka karere itumizwa hanze, ikagera ku bayikeneye ihenze cyane kubera ikiguzi cy’ibiyigendaho mu gutumizwa.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri Taliki ya 26 Nzeri 2023, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na Komisiyo y’Abashakashatsi mu rwego rw’ubuzima rw’Afurika y’Iburasirazuba bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’inama mpuzamahanga ya 9 y’ubushakashatsi ku rwego rw’ubuzima rw’aka karere.
Zachee Iyakaremye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangaje ko kuri ubu Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bikigorwa no kubona imiti yo kuvura abantu kubera ko hafi ya yose igurwa hanze y’aka Karere.
Ati: “Nk’imiti dukoresha hejuru ya 95% yose tuyigura hanze y’ibihugu byacu, hari ibihugu bimwe biyikorera mu bihugu imbere ariko ugasanga imiti myinshi iva hanze. Iyo rero igihugu kigiye gutumiza imiti ukwacyo bisaba akazi kenshi ugasanga gitumije ingano idahagije birimo no kuyibagezaho bishobora guhenda, bigatuma umuti ugera ku barwayi cyangwa se ku bayikenera uhenze.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo Iyakaremye avuga ko ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byafashe ingamba zo gutumiriza hamwe iyi miti, buri gihugu kikagaragaza ingano n’ubwoko bw’imiti gishaka kugira ngo bibahendukire kandi babone ingano ikwiye.
Dr Novat Twungubumwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije wa Komisiyo y’Ubushakashatsi mu rwego rw’Ubuzima muri Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko iyo abashakashatsi babonye indwara zibasira abantu benshi bihutira gukora ubushakashatsi ku miti yayivura ndetse no kumenya ikiyitera.
Yagize ati: “Ubu harimo gahunda nyinshi, iyo tubonye indwara yica abantu benshi abashakashatsi bahita bihutira gusuzuma ikiyitera n’uko haboneka umuti wayo. Nk’ubu nko kuri COVID- 19 yaduhaye urugero, ingorane twabonye ku ndwara za Ebola na COVID-19 turimo gusuzuma uburyo twazikiza.”
Iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ya 9 y’ubushakashatsi ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rw’ubuzima irateranira i Kigali guhera kuri uyu wa 27 kugeza ku ya 29 Nzeri 2023.
Irahuza abashakashatsi n’inzobere mu by’indwara z’ibyorezo mu rwego rwo kwigira hamwe uko hakorwa ubushakashatsi bwahangana n’indwara zugarije ibihugu by’aka Karere .
U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ku nshuro ya kabiri kuko iheruka yabaye mu mwaka wa 2015.
ZIGAMA THEONESTE