95% by’amashuri yo mu Rwanda azaba afite amashanyarazi mu 2029

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko muri Gahunda yayo y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2) umubare w’amashuri akoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (on-grid) uzaba wariyongereye ukagera kuri 95%. 

Inyandiko ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ikubiyemo igenabikorwa ry’imyaka itanu yo guteza imbere uburezi mu Rwanda (ESSP 2024-2029), igaragaza ubwiyongere bw’amashuri azaba akoresha amashanyarazi mu myaka 5. 

Minisiteri y’Uburezi yavuze ku cyerekezo cy’ibikorwa remezo by’umwihariko amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu bigo by’amashuri.

Inyandiko MINEDUC yahaye Imvaho Nshya igira iti: “Amashuri afite amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (On-Grid) azagera kuri 95% mu 2028/2029 avuye kuri 84.2% mu 2023/2024.”

Ibigo by’amashuri bifite amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, mu 2023/2024 byageze ku 4 196 bingana na 84.2%, bivuye ku 2 784 bingana na 60.9% mu mwaka wa 2018. 

Raporo ya MINEDUC izwi nka ‘Education Statistical Yearbook’ ya 2023/2024 igaragaza ko amashuri y’inshuke afite amashanyarazi yo ku muyoboro mugari angana na 82.1%, avuye kuri 39.8% mu 2018. 

Amashuri abanza afite amashanyarazi, muri 2023/2024 yari kuri 80.5% avuye kuri 58.2% mu 2018. 

Ni mu gihe ibigo by’amashuri yisumbuye biri kuri 84.2% bivuye kuri 72.5% mu 2018. 

Ibigo by’amashuri bikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni 18.7% bivuye kuri 14.5%. 

Raporo ya MINEDUC igaragaza ko umubare w’amashuri akoresha imirasire y’izuba wagabanutse, uva ku mashuri 1 012 mu 2022/23 ugera ku mashuri 931 mu 2023/24, bingana n’izamuka rya 8%.

Igipimo cy’amashuri y’inshuke akoresha imirasire y’izuba cyaragabanutse, kiva kuri 21.9% mu 2022/23 kigera kuri 19.7% mu 2023/24.

Mu mashuri abanza akoresha imirasire y’izuba, igipimo naho cyaragabanyutse kiva kuri 22.9% mu 2022/23 kigera kuri 20.5% mu 2023/24. 

Ku bigo by’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga, igipimo cyaragabanyutse kiva kuri 24.5% mu 2022/23 kigera kuri 21.4% mu 2023/24.

Ni mu gihe ku bigo by’amashuri ya TVET (L1-L5), igipimo cyiyongereye kivuye kuri 15.5% mu 2022/23 kigera kuri 16.1% mu 2023/24.

Ibigo by’amashuri bikoresha moteri na byo byaragabanutse kuko ngo byavuye kuri 18.4% mu 2018 bigera kuri 11.9% mu 2023/2024. 

Ku rundi ruhande, ibigo by’amashuri bikoresha biyogazi byavuye kuri 1.4% mu 2018 bigera kuri 1.7% mu 2023/2024. 

U Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo n’ahari ibikorwa bibyara inyungu ku gipimo cya 100% mu 2030, aho muri yo 60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije ziganjemo izikomoka ku mirasire y’izuba n’ingomero.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE