85.3% by’isakaro rya Asibesitosi itera kanseri rimaze gukurwa ku nyubako

Habarurwa 85.3% by’isakaro rimaze kuvanwaho mu Rwanda. Ikurwaho ry’iri sakaro ni umwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye mu 2009, wavugaga ko hagomba kuvanwa burundu ku nzu amabati ya Asibesitosi cyangwa Fiborosima hagamijwe kwirinda kanseri ziterwa n’ayo mabati.
Amabati ya Asibesitosi ni amabati ameze nk’amategura. Ubushakashatsi bwagaragaje ko isakaro rya Asibesitosi rigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu kuko umukungugu urivamo, umuntu uwuhumetse umutera indwara zitandukanye zirimo na kanseri y’ibihaha.
Igikorwa cyo kuvanaho isakaro rya Asibesitosi cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2011 bigizwemo uruhare n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ntakirutimana Mathias, Umuhuzabikorwa w’umushinga wo guca amabati ya asibesitusi muri RHA, avuga ko Leta yafashe umwanzuro wo kurengera abaturage kugira ngo havanweho isakaro ryabangiriza ubuzima. Kugeza ubu hamaze gukurwaho 85.3% by’isakaro ry’Asibesitosi.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda, yafashe gahunda yo guca iri sakaro.
Ni ibikorwa byatangiye habarurwa inzu zifite iri sakaro mu gihugu, nyuma yo kubarura izo nzu hatangiye ibikorwa byo kurikuraho.
Ibyo bikorwa bigeze ku kigero cya 85.3% ni ukuvuga ugereranyije n’ubuso bwabaruwe muri rusange.
Twari dufite ubuso buri kuri metero kare miliyoni 1,692,089.3 kugeza ubungubu miliyoni 1,443,473.5 zamaze gukurwa ku nyubako.”
Bamwe mu baturage bari barasakaje amabati ya Asibesitosi nyuma bakayahindura, bavuga ko gukuraho aya mabati ari gahunda bishimiye.
Ibi bishimangirwa na Ntamushobora Lénia, umukecuru w’imyaka 68 wo mu Murenge wa Shingiro mu Kagari ka Gakingo.
Yabwiye Imvaho Nshya ko inzu yashatsemo yasanze isakaje amabati ya Asibesitusi ariko ko nyuma yo kubwirwa ububi bwayo abana be bamufashije guhindura isakaro mu gihe gito.
Ati: “Twumvise twishimye kuko twari twikoreye ibyo bintu byadutera uburwayi.”
Asaba umuntu ugifite iri sakaro kurikuzaho kuko na we bitazamuteza uburwayi. Kuri we yumvaga nta muntu ugifite iri sakaro.
Kayitesi Juliette, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri CAF Busogo (College of Agriculture Forestry and Food Science), na we avuga ko iyi Kaminuza yahoze isakaje amabati ya Asibesitosi.
Avuga ko basabwe kuyavanaho nyuma yo kubona ingaruka mbi agira ku buzima bw’abaturage.
Avuga ko byari bigoye ku bigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo kuko ngo guhita umuntu avugurura isakaro bidahita bishoboka.
Akomeza agira ati: “Gake gake ibintu byagenze neza, natwe ayo mabati ntayo tukigira, twayakuyeho dushyiraho amabati agezweho adashobora kugira ikibazo ateza abaturage cyangwa abanyeshuri n’abakozi bakorera muri iki kigo.”
Kateretswenimana Jean Paul wo mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Mburabuturo mu Karere ka Musanze, avuga ko agifite isakaro rya Asibesitosi kandi ko basabwe kurivanaho kubera ububi bwaryo.
Icyakoze avuga ko hashize imyaka 5 bahamagawe ku Karere, berekwa ububi bw’indwara ziterwa n’isakaro rya Asibesitosi.
Babwiwe ko ayo mabati atera indwara ya kanseri y’ibihaha kandi bumvise ububi bwabyo.
Ati: “Impungenge z’aho tumariye kubimenya ntizabura. Aho tumariye kubimenya badukanguriye kuyakuraho.”
Avuga ko nubwo hashize igihe babikanguriwe ariko ngo gahunda ni ugukuraho ayo mabati.
Ati: “N’ubu mbonye ubushobozi kubera ko ari ibintu maranye igihe nahita mbitegura nkabikuraho, nanjye nkabaho nk’abandi.”
Imiterere y’ahashyingurwa amabati ya Asibesitosi
Ntakirutimana, Umuhuzabikorwa w’umushinga wo guca amabati ya asibesitosi, avuga ko nyuma yo kuvanaho amabati ya Asibesitosi ahita ajyanwa ahabugenewe agashyingurwa.
Amabati ashyingurwa kure y’ibindi binyabuzima kandi hagomba kuba harinzwe. Hagerwa gusa n’abazanye amabati yo gushyingura kandi bikingiye uko bishoboka.
Aho ashyinguye hagomba kuba hatwikiriwe n’amahema akomeye atuma ivumbi ry’amabati ridasohoka.
Ntakirutimana agira ati: “Ashyingurwa kure y’aho abantu batuye, kure y’imigezi kandi hatagendwa n’abantu.”
Ahashyingurwa amabati ya Asibesitosi mu Karere ka Musanze ni ku buso bwa m2 750 kandi hakorwa uburinzi bw’amasaha 24 kuri 24.
Mutagirwa Marcel, Umuyobozi wa Site ishyingurwamo amabati ya Asibesitosi mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yahamirije Imvaho Nshya ko mu myaka 5 amaze kuri iyi site, nta muturage uragerageza kujya kuhiba amabati bagamije kuyasakaza ibiraro.
Avuga ko bahora birinze kugira ngo batagirwaho ingaruka n’amabati ashyinguye kuri site abereye umuyobozi.
Ati: “Nta mpungenge zuko twakwandura kuko duhora twirinze. Dufite ibyo kwambara byabugenewe n’udupfukamunwa twabugenewe ndetse na bote.”
Ahashyinguye amabati ya Asibesitosi nihatabwa hazahita haterwa ibiti kugira ngo muri icyo gice hakomeze hagire umwuka mwiza.
Ubuyobozi bw’umushinga wo guca amabati ya Asibesitosi buhamya ko mu gihe cya vuba azaba yashizeho hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.



