81% by’Abanyarwanda bafite icyizere cyo kubona amafaranga

Raporo y’Igihembwe cya kabiri y’Ikigo gishinzwe gukusanya Amakuru ku bigo by’Imari (TransUnion), igaragaza ko hejuru ya 81% by’Abanyarwanda bafite icyizere cyo kubona amafaranga aho abasaga 38% bemeza ko babonye inyongera ku yo binjiza.
Ni mu gihe imibare y’Ikikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 7,8%.
Abanyarwanda bakomeje kugaragaza icyizere ku hazaza h’imari yabo by’umwihariko bagereranyije n’umwaka ushize.
Raporo ya TransUnion ishimangira ko 37% imari y’Abanyarwanda yarishijeho gutera imbere kurusha uko bari babyiteze.
Thabo Molefe, Umuyobozi w’Akarere ka Afurika muri TransUnion, yavuze ko abaguzi bakomeje kugaragaza ukwihagararaho n’icyizere cy’ahazaza mu guhangana n’ingorane z’ubukungu.
Yakomeje avuga ko icyizere cyo kugera ku mari gishingiye ku iterambere ry’Igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka n’iterambere ritagira n’umwe riheza.
Yakomeje agira ati: “Kugera ku nguzanyo n’icyzere cyo gukoresha ikoranabuhanga byabaye ingirakamaro cyane, biragaragara ko kwegereza abaguzi uburyo buzima no kubarinda bizakomeza kuba ingenzi ku gukomeza gusigasira uru rugendo rugana aheza.”
Bivugwa ko mu mezi atatu ashize, ingo zimwe na zimwe zo mu Rwanda zahuye n’ingorane z’ubukungu, harimo kubura akazi byaje nk’ikibazo cyakomereye benshi.
By’umwihariko mu babajijwe, 29% bavuze ko babuze akazi muri ayo mezi, na ho abagera kuri 20% bahuye n’ikibazo cyo kugabanyirizwa ibihembo cyangwa umushahara.
Ni mu gihe 14% bagabanyirijwe amasaha y’akazi na ho 12% bakaba baravuze ko ubucuruzi bw’umuryango bwafunze imiryango cyangwa bukaba bucumbagira.
Ku birebana n’impinduka nziza, 23% mu babajijwe batangaje ko batangiye imirimo mishya, 22% bavuga ko hari umwe mu bo mu muryango wabo watangiye ubucuruzi bushya na ho 16% bavuga ko umushahara wabo wiyongereye.
Mu birebana n’imyitwarire ku mafaranga, 28% bagiye bizigama mu kigega cy’ingoboka kandi banishyura imyenda yabo mu gihe gito, na ho 24% ni bo bazigamiye izabukuru.
Mu mezi atatu ari imbere, 38% by’abaguzi babajijwe bagaragaje ko gukoresha amafaranga biziyongera ku kigero kiri hejuru y’icyari cyitezwe, by’umwihariko akazaba ashyirwa mu ishoramari.
Nanone kandi 45% biteze ko ishiramari rizarushaho kwiyongera muri serivisi z’ubuvuzi, na ho 42% bakavuga ko iryo shoramari riziyingera muri serivisi z’ikoranabuhanga.
Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaguzi mu Rwanda (51%) bitezweho kuzarengwa no kwishyura fagitire cyangwa inguzanyo muri iki gihembwe gikurikiyeho.
Abanyarwanda biyemeje kwishyura fagitire n’imyenda uko bikwiye, ariko 39% muri bo bavuga ko bazishyira igice bashoboye, 39% bakavuga ko bazajya bakora ibiraka bakishyura na ho abandi 39% bakavuga ko bazishyura ku yo bari barizigamye.