Palesitina na Isiraheli: Imyaka 2 irashize iyari intambara yahindutse ubwicanyi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023 kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2025, imyaka ibiri irashize ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Isiraheli, none iyari intambara ubu yahindutse ubwicanyi. Abisiraheli bagera mu 1 219 bamaze gusiga ubuzima muri iyo ntambara, mu gihe Abanyapalesitina bo basaga 67 000.

Mu rukerera rwo ku ya 7 Ukwakira 2023, Hamas, hamwe n’indi mitwe y’Abanyapalestine irimo na Jihadi ya Kisilamu, bagabye ibitero by’iterabwoba muri Isiraheli.

Abisiraheli igihumbi na magana abiri na cumi n’icyenda barishwe naho 251 bajyanwa bugwate muri Palesitina. Isiraheli nayo yahise igaba igitero kigamije gukuraho Hamas.

Ku ya 7 Ukwakira 2023, Isi yose yaribajije iti: nigute iki gitero cyabaye mugihe Isiraheli yari ifite ingabo zikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati? Ingabo zikagfira icyo zikora nyuma y’amasaha ane.

Muri Isiraheli, ku ya 7 Ukwakira bavuze ko ari impanuka z’umutekano, ariko mu by’ukuri hari hashize amezi menshi, igihugu cyari gifite intege nke, cyuzuyemo imyigaragambyo yo kwamagana ivugurura ry’ubutabera, byatumye abashinzwe umutekano batitabira imyitozo mu mezi ya nyuma.

Muri Kamena 2024, televiziyo Kan ya Isiraheli yerekanye ko hari raporo yaturutse mu ishami rishinzwe gushakisha no gusesengura amakuru yakiriwe n’urwego rw’ubutasi yo ku ya 19 Nzeri 2023.

Yasobanuye mu buryo burambuye amakuru y’amahugurwa y’imitwe ya kiyisilamu yo muri Palesitine yo kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare na kibbutzim mu majyepfo ya Isiraheli, bitarenze ibyumweru bitatu mbere yuko Hamas igaba igitero cyahitanye abantu.

Ubutasi bwa Isiraheli bwari bwarabonye gahunda z’icyo gitero, inyandiko y’impapuro 40 Hamas yiswe “Urukuta rwa Yeriko,” umwaka umwe mbere yuko igitero kigabwa.

Na none, mbere y’itariki ya 7 Ukwakira 2023, abasirikare b’abagore ba Isiraheli baburiye abayobozi babo ko umutwe w’Abanyapalestine utegura ibikorwa byawo imbere yabo.

Imbaraga z’inzego z’umutekano za Isiraheli zari zarasenyutse. Nyamara, mu myaka ibiri, ingabo zishyigikiwe na Washington, zagiye zisenya uburyo bwose bw’ubuzima mu karere ka Gaza, bihitana abagera mu bihumbi icumi by’Abanyapalestine.

Gaza yibasiwe n’ubwicanyi no kwicishwa inzara

Mbere y’intambara, umujyi wa Gaza wari utuwe n’abantu bagera ku 900 000, hatewe ibisasu bikaze kuva mu minsi ya mbere y’intambara. Ariko ku ya 16 Nzeri 2025, Isiraheli yagabye igitero bikaze bitigeze biboneka mu mujyi wa Gaza, ivuga ko ishaka gukuraho Hamas, nubwo 60% by’abaturage ba Gaza bari bakirimo.

Ku ya 1 Ukwakira 2025, ubwo ingabo za Isiraheli zakazaga ibikorwa byazo, Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Israël Katz yatangaje ko abasigaye bazafatwa nk’ibyihebe n’abashyigikiye iterabwoba.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko kuva mu ntangiriro za Nzeri honyine, abantu barenga 92 bazize inzara muri Gaza. Ibi biragaragaza ubwiyongere bwihuse bw’imfu ziterwa n’inzara, muri Nyakanga, abapfuye bageraga kuri 122, ubu bagera kuri 447, harimo abana 147.

Minisiteri y’ubuzima yemeje ko muri Nzeri, imfu zatewe n’imirire mibi ziyongereye cyane”kubera ko Isiraheli yafunze imipaka, ikabuza imfashanyo y’ibiribwa, harimo n’ifu y’impinja, ko byagezwa ku bo byari bigenewe.

Ku ya 28 Nyakanga, ibiro by’itangazamakuru bya guverinoma ya Gaza byavuze ko Isiraheli yari imaze iminsi 150 ibuza kwinjiza amata y’ifu. Nk’uko ibiro bikomeza bibitangaza ngo Gaza ifite abana 40.000 kandi akarere ka Gaza gakenera bibero 250.000 ku munsi.

Dr. Khalil Dagran, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima mu bitaro bya Al-Aqsa i Deir el-Balah yagize ati: “Muri Nyakanga na Kanama, ibitaro n’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Gaza byatangaje ko 28 000 by’imirire mibi ikabije mu bana bari munsi y’imyaka 5, ibyo bikaba bibi kurushaho.”

Mu myaka ibiri, Akarere ka Gaza, kafatwaga nka gereza nini ku Isi, kahinduwe mu irimbi rinini aho ibitangazamakuru byo mu mahanga bibujijwe kwinjira kugira ngo byandike ibihabera.

Umubare w’abantu bapfuye ubu urenga 67 000. Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ingabo za Isiraheli, Herzi Halevi, yabitangaje mu ntangiriro za Nzeri.

Hagati muri Kanama, iperereza ryakozwe n’itangazamakuru rya Isiraheli +972 na Sikha Mekomit hamwe n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, hashingiwee ku makuru y’ubutasi yo muri Isiraheli, hagaragajwe ko nibura 83% by’Abanyapalestine bishwe mu ntambara ya Gaza ari abasivili.

Ku ya 24 Nzeri, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubutabazi, Tom Fletcher yibukije ko muri Gaza, ku mpuzandengo umwana umwe buri saha apfa mu gihe cy’imyaka hafi ibiri.”

Abanyamakuru barenga 240 na bo bamaze kwicwa. “Basobanukiwe ko bashinzwe ubutumwa rusange mu izina ry’igihugu cyose: kwandika amateka y’ibyabereye i Gaza.”

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’Abadage Statista, kugeza ku ya 25 Nzeri 2025, Abanyapalesitina bagera ku 65 419 bari bamaze gupfa naho abakomeretse   bari 167 160. Abisiraheli 1200 bahasize ubuzima hakomereka 5 431.

Ikigo cy’Umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi z’Abanyapalesitina (UNRWA), cyo gitangaza ko Abanyapalesitina basaga 170 000 bamaze kuhasiga ubuzima kandi ko ari ko gace gafite umubare munini w’abana bicwa ku Isi.

Agace ka Gaza, kasenyutse hejuru ya 80%, abatarapfuye cyangwa ngo bakomereke bavuye mu byabo, kahindutse mu matongo ku buryo bitigeze bibaho mu mateka yako gace ka Palesitina.

Amakimbirane ya Isiraheli na Palesitine amaze imyaka mirongo irindwi n’irindwi, iminsi 730 (imyaka 2) yahinduye Isi mu rwego rwa diplomasi, mu rwego rw’amategeko ndetse n’abantu.

Gaza yahindutse amatongo kubera ibisasu byatewemo na Isiraheli byanahitanye ubuzima bw’abasaga 170 000
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE