63% by’abakozi basiba akazi babitewe n’ikibazo cyo mu mutwe

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, kigaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije abakozi kandi ahanini babiterwa no kuba bakoreshwa akazi karengeje ubushobozi bwabo.
RBC igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 30% by’abakozi basiba akazi nta mpamvu, 63% muri bo bagasiba bitewe ni ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ariko bagatinya kubivuga.
Ni mu gihe 24% muri bo batekereje kwiyahura, umubare wabo uzamuka ukagera kuri 32% mu bigo bifite abakozi barenga ijana.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwo mu mutwe aho dukorera.”
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascene agaragaza ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye guhabwa agaciro kuko byose bikorerwa mu mutwe.
Ati: “Duhe agaciro mu mutwe n’ubuzima bwo mu mutwe kuko byose ni mu mutwe.”
Agaragaza ko akazi ari keza kuko gatuma umuntu atagira ibibazo byo mu mutwe ariko ko mu gihe gakozwe hatitawe ku buzima gatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati: “Ibibazo abakozi bakunze kuvuga bahurira nabyo mu kazi ni inanizabwonko, (stress), ni byo bizahaza ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi, ikindi kigaragara ni amasaha y’akazi yiyongereye kandi ingano y’akazi ijyana n’ibibazo byo mu mutwe.”
Dr Iyamuremye akomeza avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ahanini biterwa nuko abakozi bakora akazi karengeje ubushobozi bwabo, rimwe na rimwe ntibanashimwe ndetse ntibinajyane n’umushahara bakorera.
Agira inama abakoresha yo kwita ku buzima bw’abakozi babo ntibahugire mu kazi gusa ahubwo bakita no ku mibereho y’ubuzima bwo mu mutwe.
Agaragaza ko bakwiye kumenya niba umukozi ahabwa ibyo agenewe bijyanye n’akazi akora ndetse n’abakeneye ibiruhuko bakabihabwa.
Mu mwaka wa 2022 abantu 60% bari mu kazi ku Isi, 15% muri bo bagejeje ku myaka yo gukora, bari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu 2019 abantu miliyoni 280 bari bibasiwe n’agahinda gakabije, 703 000 muri bo bariyahuye mu gihe muri uwo mwaka 15% muri bo bakoraga bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.