2025/2026: Abiga ishami ry’abafasha b’abaforomo bazagera ku 1000

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite gahunda yo kongera umubare w’abanyeshuri biyandikisha mu Ishami ry’abafasha b’abaforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Programme) bakagera ku 1000 biterenze umwaka utaha w’amashuri 2025/2026.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko ko iyo gahunda izajyana no kongera umubare w’ibigo by’amashuri byigisha ayo masomo bikava kuri 18 biriho ubu bikagera kuri 24.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Menelas Nkeshimana, yagaragarije itangazamakuru ko kongera umubare w’abiga ubuvuzi, ari imwe mu ngamba zigamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi b’inzobere mu rwego rw’ubuzima.
Yagize ati: “Ubu umubare w’abanyeshuri biyandikisha muri iryo shami buri mwaka uri hagati ya 600 na 700.”
Yakomeje agira ati: “Turifuza ko bazajya bagera ku 1.000 buri mwaka, kandi ibyo bisaba ko hafungurwa andi mashuri mashya. Ayo mashuri arimo gusuzumwa kugira ngo harebwe niba yujuje ibisabwa, kugira ngo atange amasomo y’ubumenyi ngiro mu buvuzi.”
Dr. Nkeshimana yagaragaje ko kwagura uwo mushinga ari ingenzi mu kuziba icyuho cy’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, agaragaza ko abaganga bavunika cyane kubera akazi kenshi.
Yagize ati: “Hari aho usanga ibigo nderabuzima bihamagara amanywa n’ijoro bisaba ubufasha bw’abakozi. Duteganya ko kongera umubare w’abaforomo batojwe neza bizagabanya uwo mutwaro.”
Guhera mu mwaka wa 2022 kugeza mu 2024, abanyeshuri barenga 1.000 barangije amashuri yisumbuye atanga amasomo y’ubumenyi ngiro mu buvuzi.
Abaforomo 220 bo mu itsinda rya mbere ry’uyu mushinga bamaze koherezwa gukorera mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gihugu, aho hari ikibazo cy’abakozi bake.
Itsinda rya mbere ry’uyu mushinga ryasoje amasomo mu 2024, mu gihe irindi tsinda ritegerejwe gusoza mu 2026.
Ku banyeshuri nka Alice Karemera, wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Gasabo, kwagura uwo mushinga ni amahirwe yo kugera ku nzozi amaranye igihe kirekire.
Ati: “Nahoraga nifuza gukorera mu rwego rw’ubuzima. Mu muryango wanjye harimo benshi bakora ibijyanye n’ubuzima kandi bampaye icyerekezo. Mu gihe natoranyaga icyo kwiga mu mashuri yisumbuye yisumbuye, nahisemo ubumenyi ngiro mu buvuzi ku nshuro ya mbere.”
Akomeza agira ati: “Ndimo gukora cyane kugira ngo nzatsinde neza ibizamini bya Leta, biri imbere, maze nzabe umwe mu bazarangiza ayo masomo. Nizeye ko ari intangiriro y’umwuga w’inzozi zanjye.”
Uyu mushinga wa Associate Nursing Programme watangijwe binyuze ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi, nk’igisubizo cya Leta mu kongera umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ugereranyije n’ubwiyongere bw’abaturage.
Byitezwe kandi ko uyu mushinga uzagira uruhare mu gushyigikira gahunda ya 4×4, gahunda y’igihugu igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine.
Kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023, u Rwanda rwari rufite hafi abakozi 28,000 bo mu rwego rw’ubuzima.
Muri bo, hafi 15,000 bari abaforomo, abarenga 2,000 bari ababyaza, hafi 7,000 bari abahanga mu yandi mashami y’ubuvuzi, na ho abaganga b’inzobere bari hafi 700.
MUGISHA Samuel says:
Kanama 1, 2025 at 2:54 pmNange ndumwe mubakunda ubuganga rwose iyogahunda iranfashije mu nzozizange nange nasabye ubuganga ariko ntabwo nabonyekwifishi ya nesa gusa nizeyeko nzahinduza amanota nasohoka nkakurikira inzozi zange.