Zimbabwe yashoye arenga miliyari 48,7 Frw mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe  Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu myaka 4 ishize Kompanyi z’Ubucuruzi za  Zimbabwe zimaze gushora mu Rwanda arenga miliyoni 38 z’amadolari, angana na Miliyari 48,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya  18 Wererwe ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga ngarukamwaka  y’iminsi 2 ihurije i Kigali abashoramari bo mu Rwanda na Zimbabwe yiswe  (Rwanda-Zimbabwe Business Forum) aho bungurana ibitekerezo ku mahirwe ahari y’ubucuruzi mu bihugu byombi.

Ni inama ibaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’iyabereye i Kigali mu Rwanda muri Nzeri 2021, n’indi yabereye i Harare muri Zimbabwe muri Werurwe 2022.

Muri iyo nama, Umuyobozi Mukuru wa RBD Gatare Francis, yagaragarije abayitabiriye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi burimo gutanga umusaruro mu buryo bushimishije.

Yavuze ko nyuma y’aho ubu bufatanye butangijwe, ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe byiyongere ku gipimo kirenga 50%.

Ni inama zatangiye kuba nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byari byarasinyanye  agamije  ubufatanye mu itarambere mu by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye, harimo ikoranabuhanga, uburezi, Ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ingufu n’izindi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB yatangaje ko kugeza ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe burimo kwihuta cyane  kandi anizeza ko buzakomeza gusigasirwa.

Ati: “Nabaha urugero nyuma y’inama y’ubufatanye mu by’ubucuruzi yabereye mu Rwanda no muri Zimbabwe twabonye abarimu barenga 150 b’Abanyazimbabwe baje gufatanya na bagenzi babo mu Rwanda, muri za Kaminuza n’Amashuri y’Ubumenyingiro, aho baje gutanga umusanzu wabo mu kubakira ubushobozi uburezi bw’u Rwanda.”

Yakomeje ati: “Twabonye imishinga ikomeye 15 yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bihugu byacu byombi. Ubu ni uburyo bwiza buturutse mu bufatanye”.

Yunzemo ati: “Ishoramari rya Zambibwe ryashowe mu Rwanda rirenga miliyoni 38 z’amadolari y’Amerika nyuma y’aho hatangijwe izi nama z’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.”

Uwo muyobozi kandi yanavuze ko  Kompanyi z’ubucuruzi z’u Rwanda 8 zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, gukwirakwiza ingufu z’amashanyari ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, zimaze gutangizwa muri Zimbabwe.

Allan Majuru, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere muri Zimbabwe (ZimTrade), yavuze ko iterambere mu bucuruzi bunyuze mu bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe rimaze kugerwaho bagomba gukomeza kurisigasira kugira rikomeze guteza imbere ibihugu byombi.

 Ati: “Byavuzwe ko ubufatanye bwacu mu bucuruzi bumaze kurenga 50%, ni twe tugomba kubishyigikira kugira tukomerezeho ubwo bufatanye mu by’ubucuruzi.”

Nyuma y’iyi nama hateganyijwe indi ya 4,  na yo igamije gukomeza guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi,  ikaba izabera  muri Zimbabwe mu mwaka utaha wa 2025.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE