Zimbabwe n’u Buyapani bashimiye Perezida Kagame watsinze amatora

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, kuba yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Mnangagwa yabigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariku ya 24 Nyakanga, mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kuri uyu wa Mbere ari bwo yatangaje amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.

NEC yatangaje ko Perezida Kagame yatsindiye kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, ku majwi 99,18%.

Mu nama ya 378 y’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe (ZANU PF), yateranye kuri uyu wa Gatatu, Perezida Mnangagwa yifurije ibyiza Perezida Paul Kagame we n’Umuryango FPR-Inkotanyi abereye Umuyobozi Mukuru (Chairman).

Yagize  ati: “Munyemerere, mu izina rya ZANU PF, Guverinoma ya Zimbabwe n’abaturage bayo ndetse no mu izina ryanjye bwite, dushimire byimazeyo nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cye, ku ntsinzi baherutse kwegukana mu matora aherutse kubera mu gihugu cyabo.”

Yongeyeho ati: “Iri ni irindi sezerano ry’ubushozi bw’Abanyafurika rishimangira kwigenga mu kwihiitramo ahahaza hababereye. Byongeye kandi, birerekana ugushyigikira Itegeko Nshinga, Demokarasi ndetse n’imiyoberere igendera ku mategeko”.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Buyapani Kitamura Toshihiro, na we yashimiye Perezida Kagame ku bw’intsinzi yagize mu matora.

Ati: “Nyuma y’aho amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ashyizwe ahagaragara ku itariki ya 22 Nyakanga, Guverinoma y’u Buyapani irashimira Perezida Kagame wongeye gutorwa”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko u Buyapani bushimira u Rwanda imbaraga rwakoresheje mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka, rukaba rumaze kugera ku iterambare nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarusibije inyuma ya zero.

Minisitiri Kitamura yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igicumbi cy’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no ku Mugabane w’Afurika muri rusange. 

Ati: “U Buyapani bwizeye ko izo mbaraga zo kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere, no muri Afurika bizimakazwamo biturutse ku buyobozi bw’indashyikirwa bwa Perezida Kagame.”

Kitamura kandi yashimangiye ko Igihugu cye kizakomeza kubaka umubano utajegajega gifitanye  n’u Rwanda, binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo, kwegereza amazi abaturage, isuku n’isukura, iterambere ry’ibikorwa remezo no mu rwego rw’ubuhinzi by’umwihariko hakaba hari n’Inama Mpuzamahanga ya 9, yiga ku iterambere ry’Afurika, biteganyijwe ko izebera mu Mujyi wa Tokyo (TICAD 9), muri  Kanama, umwaka utaha.

Abo bayobozi bombi mu bihugu bya Zimbabwe n’u Buyapani biyongereye ku bandi benshi na bo bashimiye Perezida Kagame baturutse mu mpamde zose ku Isi.

Abo harimo ab’ibihugu nka Barbados, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti,Misiri, Ethiopia, Guinea-Bissau, Gunia, Kazakhstan, Liberia, Kenya, Madagascar, u Bushinwa na Togo.

Hari hakandi abayobozi ba Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, u Busuwisi, Turikiya, Uganda, Venezuela na Zambia no bohereje Perezida Kagame ubutumwa bumushimira gutsinda amatora.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aherutse kuba mu Rwanda, yitabiriwe n’abaturage bagejeje igihe cyo gutora bakabakaba miliyoni 9, aho 98% byabo batoye. 

Indorerezi zo mu Rwanda n’izoherejwe n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga zemeje ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE