Zelensky yandikiye Trump asaba imbabazi anemera ibiganiro n’u Burusiya

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri yakiriye ibaruwa ya Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko ibiganiro baherutse kugirana bibabaje kandi ko yiteguye kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya no gushyira ku mukono amasezerano y’amabuye y’agaciro.
Trump asubira mu bikubiye mu ibaruwa yandikiwe yagize ati: “Ukraine yiteguye kuza ku meza y’ibiganiro kugira ngo amahoro arambye aboneke. Nta muntu n’umwe ukeneye amahoro kurusha Ukraine. Njye n’itsinda ryanjye twiteguye gukorana n’ubuyobozi bwa Trump kugira ngo tubone amahoro arambye.”
Zelensky yavuze ko byaba ari byiza cyane kuko intambara barimo ari ubusazi bugomba guhagarara abantu bakareka gukomeza gupfa kuko intambara barimo idafututse kandi iyo ushaka kuyihagarika uganira n’impande zombi.
Kwisubiraho kwa Zelensky kuje nyuma y’iminsi mike Trump ahagaritse kongera kubatera inkunga mu bya gisirikare bitewe n’amakimbirane bagiranye ubwo bari mu biro bye White House mu biganiro byo guhagarika intambara.
Kuva ku wa 03 Werurwe inkunga zigihagarara Zelensky yashatse kwihohora kuri Trump atangira gushyira ku mbuga nkoranyamabaga ko intambara barimo ibabaje kandi bashaka ko irangira.
Abandi banyepolitiki muri Ukraine banenze imyanzuro ya Trump ndetse bamutegeka ko agomba kubaha izo nkunga nkuko bikubiye mu masezerano.
Trump yavuze kandi ko Ukraine yiteguye gushyira umukono ku masezerano y’amabuye y’agaciro adasanzwe ya Ukraine.
Zelensky yari yaranze imyanzuro n’ibyifuzo bya Trump akamushinja ko ashaka ko igihugu cye agishyira mu biganza by’u Burusiya ariko Trump amubwira ko akwiye guca bugufi imbere y’u Burusiya kuko ari byo bizamuzanira amahoro arambye.
Nyuma y’impaka z’urudaca Trump yahise amwirukana mu biro bye ndetse amutegeka ko azabigarukamo mu gihe azaba yiteguye kwemera ibyo ategekwa.
Ubuyobozi bwa Trump bwakomeje gushimangira umubano mu by’ubukungu na Ukraine binyuze mu masezerano yemerera Amerika kwigarurira amabuye y’agaciro yabwo ndetse agatunganywa mu nyungu z’ibihugu byombi.