Zari yikomye abanenze umugabo we kutamenya icyongereza

Zarinah Hassan uzwi cyane nka Zari TheBoss Lady, yanenze abarimo Diamond Platinumz ku bwo kwibasira umugabo we Shakib Lutaaya, kubera icyongereza gike yavuze ubwo yari mu kiganiro Netflix’s all-African stars reality show Young, Famous & African.
Netflix’s all-African stars reality show Young, Famous & African ni ikiganiro cy’uruhererekane kinyuzwa kuri Netflix, gikorwa n’ibyamamare nyafurika, aho kiba kigamije kubaka umwuga, urukundo mu byamamare, no gufasha ibyamamare biri mu zabukuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga neza.
Ubwo yari muri icyo kiganiro, Shakib yavuze icyongereza gike bituma yibasirwa na bamwe mu byamamare barimo na Diamond Platinumz, ari nacyo cyateye Zari kubikoma.
Yavuze ati: “Yoo, ntimwakumva ukuntu ntegereje kumva icyongereza cya Shakib. Icyo nababwira ni uko nubwo mumuseka ariko kiriya gihe cyabaye icy’intsinzi ku mugabo wanjye, kuko agiye kugaragara kuri Netflix, abandi muraho muririrwa museka icyongereza cye nta soni!”
Akomeza agira ati: “Ni igihe cyiza ku mugabo wanjye, ntabyo muzi. Nta wamenya wenda azanarenga kuri Netflix ajye muri Hollywood, ndabizi ko mwese mumusebya ariko mumwifuza, mwese mutangiye gukunda umugabo wanjye ubu kuko ari we musore w’ibigango, ariko ndibuka tukibana mwaransetse, muvuga ko ari byo nari nkwiriye!”
Abasetse bakanibasira icyongereza cya Shakib barimo Diamond Platnumz, Swanky Jerry, Kayleigh Schwark n’abandi.