Zambia: Ba mukerarugendo babiri bishwe n’inzovu y’ingore

Ba mukerarugendo babiri b’abagore, barimo umwe wo mu Bwongereza n’undi wo muri New Zealand bishwe n’inzovu y’ingore ubwo bari mu ruzinduko muri Zambia nkuko Polisi yaho yabitangarije BBC.
Easton Taylor w’imyaka 68 na Alison Taylor w’imyaka 67 bagabwego igitero n’iyo nzovu yari kumwe n’umwana wayo ubwo barimo batembera Parike ya South Luangwa nk’uko Umuyobozi wa Polisi Robertson Mweemba yabivuze.
Yagaragaje akababaro atewe n’urwo rupfu ndetse yihanganisha imiryango yabo avuga ko iyo nzovu ari yo yabasagariye ikabirukankana ikabica nubwo hari abagerageje kurokora ubuzima bwabo bakarasa hejuru ariko bikanga.
Inzovu z’ingore zizwiho kurinda cyane abana bazo ndetse inzego z’ubuyobozi muri Zambia zagiye zisaba ba mukerarugendo kwitwararika mu gihe bagiye gusura inyamaswa.
Umwaka ushize nabwo ba mukerarugendo babiri b’Abanyamerika bari mu modoka bishwe n’inzovu muri icyo gihugu ubwo barimo basura inyamaswa.