YouthConnectAfrica: Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwigira ku mateka

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kwigira ku mateka. Ni ingingo yagarutsweho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024, yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo.
Ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika.
Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Mumbi Ndung’u, Rwiyemezamirimo wo muri Kenya watangije Ikigo cyitwa ‘Power Learn Project’.
Yavuze ko inshingano z’urubyiruko ari ukuba abayobozi beza na ba rwiyemezamirimo. Ubucuruzi bwose bakora bubafasha kubaho bityo nrerogo Afurika ifite byose ku buryo urubyiruko rwagera aho rushaka.
Ati: “Twirinde kwishinja ibya Politiki kuko iduha gutekana, twabonye amahirwe y’umugabane w’Afurika, kubera iki mutakora ibyisumbuyeho mukabigiriramo amahirwe aturuka ku gukora ibyiza.?”
Yavuze ko kugira ngo impinduka zikomeza kubaho kandi zibe nziza, ari byiza gufata amasomo y’ubuzima ubamo ukareba icyakorwa ngo buhinduke.
Ubwo yari afite imyaka 4, ngo hari ibibazo kuri we n’urungano rwe cyane cyane iby’ubuhunzi, byabateye gutekereza ku cyakorwa ngo bikemuke.
Agira ati: “Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigira ku mateka y’abandi noneho bakishyira muri uwo mwanya mu gihe bahura nabyo.
Ati “Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu kubyigobotora. Ikigararagara ni uko dufite umubare wo hejuru mu rubyiruko. Ubu noneho igikurikiyeho ni ugukora ku bushozi buturutse muri iyo mibare.”
Akomeza agira ati “Icyakora birumvikana ko nyine hagomba kuba hari iyo mpumeko iha ibyo byose kugerwaho.”
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite byose ngo igera aho ishaka kugera, igisabwa ari politiki y’izingiro ry’iterambere ikaba ari nayo byose bikorerwamo.
Yagize ati: “Tugomba kubaka ibikorwaremezo hejuru ya byose bifasha urubyiruko gukorera ibyo bashaka kubamo beza.”
Mercy Wangari Mbugua, umunyeshuri muri ‘Africa Leadership University’ mu gihugu cya Kenya, yishimiye kwitabira inama ya Youth Connect Africa Summit 2024.
Avuga ko Afurika amahirwe menshi yafasha urubyiruko kwiteza imbere.
Ati: “Urubyiruko muri Afurika dufite ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo bageze Afurika igomba kuba iri.”
Imurinde Martin, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yishimiye kwitabira iyi nama cyane ko ngo yahuriyemo n’abagenzi be bo mu bihugu bya Afurika.
Yakomoje ku cyo yakuye mu nama y’umunsi wa mbere wa Youth Connect Africa Summit.
Ati: “Ubutumwa mvanyemo kuri uyu munsi wa mbere w’inama nuko urubyiruko tugomba kwigira ku bayobozi beza.
Perezida Kagame yatubwiye ko bakiri urubyiruko byari bigoye ugereranyije n’iki gihe, adusaba ko urubyiruko rwa Afurika tugomba gukora cyane.”
Ihimbazwe Uwase Hoziana Grace, rwiyemezamirimo watangije ikigo cyitwa ‘Abbi Fashion Design’, yishimye impanuro bahawe n’Umukuru w’igihugu aho ngo yabasabye kwihangana no gutegereza nkuko yabyitwayemo afite imyaka 15.
Ikindi yungukiye muri iyi nama, avuga ko yashoboye kumenyana na ba rwiyemezamirimo bo mu bind ibihugu bitabiriye inama.
Ati: “Hari abo twamaze kumenyana kandi twagiye twungurana ibitekerezo. Hari abo numvise bakora ibintu nk’ibyanjye n’abandi bafite ubucuruzi butandukanye turimo kugenda twungurana ibitekerezo.”
Youth Connekt Summit 2024 ibaye ku nshuro ya karindwi, ni yo nini ku mugabane wa Afurika ihuza urubyiruko, yitabiriwe n’abarenga 3.000 baturutse hirya no hino muri Afurika.
Yatangirijwe mu Rwanda mu 2012, ariko iza kugirwa igikorwa cya Afurika mu 2015, kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo gufasha urubyiruko no kuruha ubumenyingiro bukenewe kugira ngo narwo rwihangire udushya tugamije kubyara imirimo.
YouthConnekt Africa ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Imirimo y’urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’.






