Yoroye ihene 350, imwe ayigurisha 650.000 Frw ikamwa litiro 4 ku munsi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nshogozabahizi Naphtali wo  mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umworozi w’ihene 350, zifite umwihariko wo kuba imwe ishobora  gukamwa kugera kuri litiro 4 z’amahenehene ku munsi.

Avuga ko bitewe n’ubwoko bw’izi hene, hari izo agurisha hejuru y’ibihumbi 500 Frw kugera ku bihumbi 650 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi zikaba zimuha umusaruro ufatika ashishikariza n’abandi kuzorora.

Uwo mworozi yororera ku buso bwa hegitari 15 mu Murenge wa Juru, mu Kagali ka Juru, avuga ko yatangiriye mu Mijyi wa Kigali mu mwaka wa 1997, ahereye ku ihene imwe maze ubworozi bukagenda bwaguka.

Yagize ati: “Nahereye ku ihene 1 naguze isanzwe. Yahise ibyara abana 4. Naje kuzanamo ihene yitwa ‘Albine’ ikomoka mu Gihugu cy’u Bufaransa, itanga umukamo utubutse.

Iyo ngiyo nyizanye natangiye kubona ihene nyinshi ntangira gutekereza kugira ihene zitanga umusaruro w’inyama.”

Nshogozabahizi avuga ko izi hene zifite igiciro kiri hagati y’ibihumbi  500 na 650 by’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubwoko bwazo.

Mu kiganiro na RBA yagize ati: “Iyo ntangiye kurenza ihene 320 ndagurisha. Ubu ngubu zatangiye kubyara mu mezi 2, ndaba maze kugira abana bazo 100.

Nzigurisha mu byiciro isekurume ya 50%(librarian cy’inyarwanda n’indi bivanze), nyigurisha ibihumbi 350 Frw, iya 87% ku bihumbi 400 Frw, iya 93% nkayigurisha 500 Frw”.

Izo hene mbere yo kuzijyana kuziragira mu rwuri zagenewe, abanza kuzikama, harimo izitanga umukamo wa litiro 4 w’amahenehene ku munsi, aho litiro imwe ayigurisha 3000 Frw kandi ngo ayafitiye isoko.

Ati: “Tugira abantu baturuka mu bihugu byo hanze baba baramenyereye kuyanywa, iyo bageze inaha barayakenera mba natangiye kubona abakiliya.”

Uwo mworozi afite intego yo gukomeza kwagura umushinga we w’ubworozi butanga umukamo utubutse, kuko byagaragaye ko muri za hoteli na resitora n’ahandi hacururizwa ibinyobwa nta mahenehene ahaba bityo agomba kuyabagezaho ku bwinshi.

Mu kiganiro na RBA, yavuze ko kandi n’abandi badakora ubucuruzi azajya abagurisha cyane cyane abageze mu zabukuru kuko bayakenera kenshi.

Izi hene zimwinjiriza agatubutse
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Gilbert R. GUMIRA says:
Nyakanga 3, 2025 at 7:06 pm

Twabona dute contacts za Rwiyemezamiromo Nshogozabahizi Naphtal ngo tuzamusure, tumwigireho ndetse tuzanamubere abakiliya?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE