Yavukanye inganzo y’ubusizi mu gisekuru cya Sekarama ka Mpumba 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umusizi Sekarama Theogene ukomoka ku gisekuru cya Sekarama ka Mpumba, ni igihamya kiri mu bishimangira ko ingazo y’ubusizi bigoye ko yazima kuko ishobora guhererekanywa mu bisekuru. 

Sekarama ka Mpumba wamenyekanye guhera mu kinyejana cya 19, mu Bisigo birimo nka Nacumuye iki Mwimanyi, Intege nke z’Ubusaza n’ibindi, ibirari by’inganzo ye byigagarariza mu bo mu gisekuru cye mu kinyejana cya 21. 

Uyu Sekarama Theogene, yemeza ko inganzo ye ayikomora mu muryango, cyane ko yisanze mu bana bose bavukana ari we wahawe izina rya sekuruza.

Uyu musizi avuga ko sekuru ubyara umwe mu babyeyi be na we yitwa Sekarama, ariko atari Sekarama ka Mpumba wanditse izina mu nganzo y’ubusizi, gusa n’ubundi bari mu gisekuru cye.

Ati: “Nitwa Sekarama nkaba umwuzukuru wa Sekarama, sogokuru yitwa Sekarama ariko si we Sekarama ka Mpumba nubwo ari mu muryango n’ubundi. Buriya inkomoko yacu ni Nyaruguru ariko njye navukiye i Huye, kandi no mu bana tuvukana ni njye jyenyine bahaye iryo zina, gusa icyo nzi cyo ni uko ari izina ry’umuryango.”

Agaruka ku hantu akura inganzo, avuga ko nubwo atigeze abyitaho neza, ariko abona inganzo ayikomora mu muryango, kubera ko no mu bavandimwe be harimo abakora ubuvanganzo butandukanye.

Ati “Ubusizi nabutangiye niga mu mashuri yisumbuye, ntangira nandika hari amarushanwa ngiye kujyamo nkabona ndatsinze. Nabikoraga ntawe ndeberaho, byaterwaga n’uko mbikunda, ndibuka nigeze kwandikira umuntu indirimbo nanjye niyandikira igisigo twese tubijyana mu marushanwa byombi biratsinda.”

Yongeraho ati: “Maze guhitamo kwiga ubuvanganzo, ni bwo natangiye gusoma ibisigo n’ubundi buvanganzo butandukanye burimo ubwa Rugamba Sipiriyani, Alex Kagame, nza no gusoma icyitwa Intege nke z’Ubusaza bwa Sekarama, naje kubara inkuru n’ibindi kugeza igihe natangiye kwandika nta marushanwa ahari ntawe umbwirije ndetse nta n’uwo ndebeyeho.” 

Yongeraho ati: “Kandi erega si njye gusa kuko njya mbona na mukuru wanjye agira gutya akandika akanyoherereza nkabona abirimo neza, noneho ku mazina y’inka n’amahamba ho sinanamwigerezaho.”

Agaruka ku gisigo aheruka gushyira ahagaraga mu minsi itanu ishize yise Inganji, avuga ko ari cyo gisigo yahereyeho asobanura ko gikubiyemo urukundo ababyeyi b’abagore bagira ku bana babo.

Ati: “Igisigo Inganji nacyanditse niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, buriya navuga ko ari cyo nahereyeho nkakibika, nagihimbye icyo gihe ndeba ukuntu ababyeyi b’abagore (ba Mama) bababara tukishima. Icyo gisigo kigaruka ku butwari, urukundo n’ubwitange ku bana babo.”

Sekarama ntiyemera ko yagishyize ahagaraga atinze, kuko asanga ari cyo gihe.

Ati: “Mfite byinshi bibitse ngenda nshyira ahagaragara gahoro gahoro, ariko navuga nti buriya n’igihe cyari kigeze, kandi ncyandika ni ibintu byari bimvuye ku mutima, kuko nabuze mama wanjye nkiri muto. Rero nitegerezaga uko abandi bameze bakundwa na ba nyina, ukuntu ari we utaguhemukira, utakugambanira, nkomeza kubyibazaho, muri iyi minsi aho nongeye kwitegereza nsanga umuntu atajya akura imbere ya Mama.”

Akomeza avuga ko nubwo yashatse akaba afite urugo, ariko kandi hari ikigero umuntu ageramo akumva akeneye inama za nyina, kuko yitegereje urukundo nyirabukwe amuha bituma yumva ashaka gushyira ahagaragara igisigo kivuga ibigwi umubyeyi w’umugore nyuma y’imyaka 12 yari amaze acyanditse. 

Sekarama avuga ko hari byinshi byo kwishimira ndetse ko buri musizi afite inshingano zo kwandika ubutumwa bwiza bukangurira umubano mwiza hagati y’abantu, by’umwihariko we ngo akunda kwandika ubutumwa busana bukanahumuriza abantu.

Uyu musizi azwi mu bisigo bitandukanye birimo Yari Wowe, Isaro Dusa, Ubwugamo bw’Urukundo, Ubaye Njye ndetse n’Inganji.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Itangamahoro Nadine says:
Gicurasi 2, 2024 at 11:45 am

Sekarama ni umusizi mwiza cyane.

Mujawurugo Eugenie says:
Gicurasi 2, 2024 at 4:39 pm

Komerezaho Kandi inganzo ntikazime💞

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE