Yasubiyemo indirimbo ya Rugamba Cyprien agamije gutegura abagiye gushakana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu njyana gakondo Mpano Layan, avuga ko kimwe mu byatumye asubiramo indirimbo ‘Urugo ni urucyeye’ ya Rugamba Cyprien, ari uko yumvise ifite amagambo meza yuje impanuro, ayisubiramo agamije gufasha gutegura kubaka umuryango uhamye abasore n’inkumi bagiye gushaka.

Aganira na Imvaho nshya yavuze ko nubwo afite imyaka ikiri mike, ariko yakunze indirimbo ‘Urugo ni urucyeye’ ya Rugamba Cyprien, ku buryo yasanze yafasha impande zombi ku bagiye gushaka.

Yagize ati: “Narayumvise numva ni nziza ifite byinshi yafasha ku musore cyangwa inkumi uri mu gihe cyo guhitamo uwo bazabana, mu rwego rwo gutegura urugo ruzima ruzaramba. Ikindi nayikundiye ntabwo ireba umukobwa gusa cyangwa umusore, ahubwo itanga impanuro kuri bombi.”

Uyu muhanzi asanga hari byinshi abasore n’inkumi birengagiza mu gihe cyo guhitamo kubana, bigatuma ingo zisenyuka vuba nta gihe zimaze ba nyirazo babanye.

Ati: “Igitera kuba ingo zitagitinda ndabishyira mu byiciro bitatu, hari abashaka kubera igitutu, icyo gihe afata icyo abonye, umukobwa wagize imyaka 30 atangira kugira igitutu yakumva umusore umubwiye neza ejo bagapanga ubukwe. Abagiye kubana akenshi ntibagihana umwanya wo kumenyana bakazamenyana baragezeyo.”

Mpano avuga ko kwihebera gakondo abiterwa no kuba yarabonye habamo umwuka mwiza w’ibyishimo kandi hakabamo n’umuco, ari nawo mwimerere w’umuziki nyarwanda.

Uyu muhanzi avuga ko abakiri bato bari bakwiye kwitabira kujya mu itorero bagatozwa bakigishwa umuco, kuko mu butore habamo byinshi byabarinda kwiyegurira ibyo bakura hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi, kubera ko ikibitera byose ari uguta umwimerere bakifuza kwisanisha n’abandi.

Mpano avuga ko ari ishema kuba yarataramiye abanyabigwi mu njyana gakondo barimo Muyango, Mariya Yohana na Ngombwa mu gitaramo cy’Ishyaka ry’Intore.

Ati:  Nubwo atari ubwa mbere ntaramye imbere y’abanyabigwi, ariko n’ibintu ntajya menyera, kubera ko gutarama imbere y’abakuru n’abato kandi bose bagashima uko waserutse ni ishema kuri njye, ndashimira Ishyaka ry’Intore ryateguye igitaramo, bakampa urubuga nkagaragaza impano yanjye kandi ngatanga icyizere cy’uko gakondo itazazima duhari.”

Mpano Layan ni umuhanzi ukizamuka uririmba mu itsinda Intare, akaba afite indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo aherutse gusubiramo “Urugo ni urucyeye” ya Rugamba Cyprien, ubusanzwe akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza.

Mpano yihebeye gakondo kuko iba ibumbatiye umuco, ari nawo mwimerere w’umuziki nyarwanda.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE