Yasimbuje ikamba ry’ubwiza impuzankano z’igisirikare

Princess Chineke ukomoka muri Nigeria wari usanzwe ari umukinnyi wa filime zo muri Nigeria, akaba yari anabitse ikamba ry’umukobwa mwiza muri icyo gihugu, ni ryo kamba yasimbuje impuzankano z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse kuba umukinnyi ukomeye muri Nigeria, Chineke yanahagarariye Imo State Intara iherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu mu marushanwa y’ubwiza ari nabwo yegukanye iryo kamba ryo kuba ari umukobwa mwiza (the Most Beautiful Girl in Nigeria).
Uwo mukobwa waje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga ndetse akanahabwa ubwenegihugu, yari aherutse gutangaza ko igihe kigeze ngo akorere igihugu cyamwemeye kikamugira uwacyo.
Yagize ati: “Nkunda icyubahiro n’igitinyiro bihabwa abasirikare b’Abanyamerika, nk’umuturage w’iki gihugu gikomeye cyanyakiriye kandi cyikankorera byinshi, ndumva ari cyo gihe cyanjye cyo gutanga umusanzu wanjye, Imana ihe umugisha Amerika.”
Yongeraho ati: “Ndi umusirikare w’Amerika, ndi umwe mu bagize itsinda, turi ingabo kandi twishimiye izina ryacu. Nitabye umuhamagaro wo gutanga umusanzu mu gihugu cyanjye no gukorera Abanyamerika, ibi nzabirwanaho, ibyo Imana idashobora gukora ntibibaho, ihe umugisha Amerika.”
Nubwo ari ibintu uyu mukobwa yishimiye, icyo gikorwa ariko ni icyemezo cyanababaje benshi mu bafana be bakundaga kumubona muri filime zitandukanye kubera ko batazongera kuzimubonamo.
Princess Chineke yakinnye filime zitandukanye zirimo Battleground, Forever in Me, Last Flight to Abuja, Super Story,To Love a Sister, Masters at War n’izindi.

