Yashumbushijwe inka 24 nyuma yo gupfusha 9 zikubiswe n’inkuba

Kobusingye Scovia utuye mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare wabuze inka icyenda zikubiswe n’inkuba zigahita zipfa, ubu yamaze gushumbushwa inka 24.
Mu nteko z’abaturage zabaye kuri uyu wa Kabiri, Meya Gasana Stephen yashimiye abamushumbushije.
Ni nyuma y’uko ku cyumweru taliki ya 14 Kanama 2022, ubwo imvura yagwaga, inkuba yakubise inka ze zigera kuri 36, icyenda (9) muri zo zigahita zipfa.
Uyu muturage yatangaje ko mu gitondo ari bwo bamenye amakuru ko inka ze zakubiswe n’inkuba nubwo mu masaha ya nijoro bumvise inkuba ikubita.
Icyo gihe yagize ati: “Inkuba yakubise nka saa tanu z’ijoro, twabimenye nka saa kumi, tugiye mu rugo rw’inka tubyutse, dusanga inka zapfuye. Inka zose zari 36 hapfa icyenda (9). Inka z’amajigija zakamwaga n’imfizi yazo. Inka zirindwi zari zifite inyana, imwe yahakaga, indi n’imfizi yazo.”
Kobusingye yatangaje ko ari igihombo kinini kuko izo nka zatangaga umukamo. Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo yavuze ko atari abufite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Umutesi Hope yashishikarije abaturage muri rusange kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.