Yampano yongeye gutera utwatsi abafashe nabi iby’uko atazi Bruce Melodie

Umuhanzi uri mu bakizamuka kandi bakunzwe mu Rwanda, Yampano yateye utwatsi abafashe ijambo yavuze ry’uko atazi Bruce Melodie nk’ubwirasi.
Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze kuririmba muri Tour du Rwanda ku wa Kabiri 2025.
Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, uyu muhanzi, yavuze ko atazi Bruce Melodie, ibintu byafashwe nabi n’abatari bake, batangira kuvuga ko byaba ari ukwishyira hejuru, kubera ko atari akwiriye kuvuga ko atamuzi kandi ari umuhanzi mukuru mu gihugu.
Ubwo yari amaze gutaramira abitabiriye isiganwa ry’amagare ririmo kuzenguruka u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Yampano, yavuze ko abantu batari bakwiriye kubifata nabi, kuko atigeze abona Bruce Melodie.
Yagize ati: “Ni umuhanzi uhamye kuba ari umuhanzi munini, abantu bumva ukundi kuntu, ibintu uko umuntu atashatse kubivuga bitewe n’uko bo baba bashaka kubijyana mu buryo bwabo, ariko impamvu navuze ko Melodie ntamuzi ni uko ntarabonana nawe, ubu wowe nagushushanya nanakurota ariko we sinamurota, warota umuntu utazi?”
Ku babifashe ukundi icyo nashatse kuvuga ni uko Bruce Melodie tutarahura kandi ndahari, Imana ikomeze idutize ubuzima nitudapfa cyangwa umwe akajya kure y’undi tuzahura, ariko kuvuga ko ntamuzi ntabwo ari ukurenza urutugu ijosi,kuko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.”
Uyu muhanzi avuga ko uburyo Bruce Melodie yamusubijemo byari ibigaragaraza ko ari mukuru koko, bikanafasha ababifashe nabi kubishyira mu buryo bwa nyabwo kandi bwiza kuko ari cyo umuntu abera mukuru.
Umuhanzi Yampano ubusanzwe yitwa Uworizagwira Florien, akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bucura, Uwo rizagwira, Uwo muntu, Ndi kwikubita, Ngo yafatanyije na Papa Cyangwe, Meterese yafatanyije na Bushali n’izindi.